Bugesera: Igishushanyo Mbonera cy’Akarere kiremezwa n’Inama Njyanama muri uku kwezi
Mu Karere ka Bugesera hari abaturage mu myaka ishize bakunze kugaragaza ko kuba ako Karere kadafite igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemewe, byadindije imishinga yabo, bituma n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata ritihuta, kubera ko hari ibyo batemererwaga gukora kuko babwirwaga ko icyateganyirijwe ubutaka bwabo kitaramenyekana.
Akarere ka Bugesera kari gafite igishushanyo mbonera cyahagaritswe mu mwaka wa 2017 kuko hari ibyo kitari cyujuje, hategerezwa ikindi kijyanye n’igihe ndetse kijyanye n’iterambere ryifuzwa muri ako Karere.
Gusa mu gihe igishushanyo mbonera cyari kitaraboneka, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari uburyo bw’agateganyo bwashyizweho bufasha cyane cyane nk’abakenera kubaka kugira ngo biborohere, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yabitangarije Kigali Today mu Gushyingo k’umwaka ushize wa 2023, akaba yaranavugaga ko igishushanyo mbonera kizaboneka bidatinze.
Icyo gihe yagize ati “Kugira ngo abantu bubaka biborohere, ni uko aho bubaka hagomba kuba haragenewe igishushanyo mbonera. Twabanje gukora imbanzirizamushinga yo kwifashisha, kuko igishushanyo mbonera ni umushinga munini, ariko mu mezi atarenze atatu kizaba cyasohotse cya nyacyo tugenderaho, kizaba kivuga Akarere kose, turizera ko abahubaka n’abahakorera imishinga bazikuba kenshi.”
Nyuma y’uko icyo gihe yavugaga kimaze kurengaho amezi atatu igishushanyo mbonera kitarasohoka, Kigali Today yashatse kumenya aho bigeze n’icyabiteye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yemeza koko ko igishushanyo mbonera cy’Akarere cyatinze kuboneka, bakurikije igihe cyagombaga kubonekeraho, bitewe n’uko cyakozwe mu buryo budasanzwe.
Ni byo yasobanuye mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 08 Gicurasi 2024, ati “Ahandi henshi cyagiye gikorwa n’abakozi bo mu Biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, n’Ikigo gishinzwe Imiturire, ndetse n’utwo Turere, bagafatanya, igishushanyo mbonera kikaboneka. Akarere ka Bugesera kagize umwihariko w’ibikorwa remezo binini birimo bihaza, birimo umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, ni ubwa mbere tugitunze, hari ibigo binini birimo byubakwa muri Bugesera nka Ntare School, Kaminuza ya RICA, imihanda mishya irimo ihaza, icyanya cy’inganda, na cyo kitari gisanzwe muri aka Karere.”
“Twasanze mu buryo bwacu nka One Stop Center yacu natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere, tutashobora kugira ubumenyi buhagije bwo gukora igishushanyo mbonera kijyanye n’icyerekezo cy’Akarere giteganywa. Byabaye ngombwa ko inzego nkuru z’Igihugu zishaka ababikora (consultants) babifiteho ubumenyi bwisumbuyeho kurusha abo mu Karere ubwabo.”
Mutabazi yasobanuye kandi ko igishushanyo mbonera cy’Akarere cyose cyakozwe mu buryo bubiri, buza guhuzwa nyuma, ari na cyo cyatumye igishushanyo mbonera cya nyacyo gitinda kuboneka.
Ati “Ubushize tubivuga, icyacu cy’Akarere cyihariye cyari cyabonetse, ariko biba ngombwa ko gihuzwa n’igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege. Ikibuga cy’indege ubwacyo ni umushinga munini na wo ufite igishushanyo mbonera cyawo cyitwa ‘Airport City Masterplan’. Ni ukuvuga ngo hari ikibuga cy’indege kirimo cyubakwa hariya, ariko hari n’inkengero zacyo zo muri kilometero eshanu. Ako gace kose kazengurutse ikibuga cy’indege, na ko kakorewe igishushanyo mbonera mu buryo bujyanye no kurengera ikibuga cy’indege, no kujyanisha ikibuga cy’indege n’ibikorwa remezo bihari. Icyo gishushanyo mbonera cyakozwe na rwiyemezamirimo (consultant umwe), ikindi gice cy’Akarere gisigaye na cyo gikorwa n’undi rwiyemezamirimo umwe, hanyuma bose babirangije, kimwe kimwe tugenda tukireba, biza guhuzwa.”
“Uyu munsi dufite igishushanyo mbonera cy’Akarere kirimo n’icyo cy’ikibuga mpuzamahanga cy’indege. Kuba cyaratinze gusohoka, ni byo natwe turabona ko hari amezi atatu twakererewe, ariko byatindijwe n’uko kubihuza, no gushaka ko nta kosa ribamo, ku buryo umuntu adasohoka mu kibuga cy’indege ngo ahite abona ko ahinduye Akarere, bigire uko bijyanirana n’aho bihurira, umwe ntasoreze ku kimoteri, undi yahazanye ivuriro, ahubwo kibe igishushanyo mbonera koko kimwe cy’Akarere nubwo cyizwe mu buryo butandukanye.”
Ku bijyanye n’igihe icyo gishushanyo mbonera gihuriweho kizabonekera, Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi, yagize ati “Muri uku kwezi kiremezwa n’Inama Njyanama, kuko cyamaze kuyishyikirizwa, cyigwaho guhera muri Komisiyo ibishinzwe, kiranasuzumwa mu nama y’Abaperezida ba za Komisiyo, muri uku kwezi rero (kwa Gicurasi 2024) hazabaho Inama Njyanama izacyemeza, nikimara kwemezwa ku rwego rw’Akarere, tuzaba dukoze ibyo tugomba gukora, hatangire inzira zo kwemezwa na Cabinet (Inama y’Abaminisitiri), ho sinagena igihe kizahavira.”
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda karimo kwihuta mu iterambere haba mu bikorwa remezo ndetse no mu miturire. Ni kamwe mu Turere twegereye cyane Umujyi wa Kigali, aho benshi mu bajya kuhatura bakorera i Kigali kuko hakiri ubutaka bwagutse kandi budahenze cyane, bitewe kandi n’uko abenshi babona ko aho kagana mu iterambere ari heza. Ibi bituma n’umubare w’abahatura uzamuka buri munsi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko abatuye Akarere ka Bugesera ari ibihumbi 551. Biteganyijwe ko Akarere ka Bugesera muri 2050 kazaba gatuwe n’abaturage basaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 300.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza nfite ikibazo mwanfasha mukazanbariza ubuyobozi bw’akarere nfite ubutaka bwari ubw’umuryango nyuma turabugabana ariko barateganyujemo imihanda ya metero 15 isambu irimo imihanda 3 urumva ko bayangije pee ariko twahe kugabana twese buri umwe agira ahe,nyuma ndagurisha ariko za metero 15 ndazisiga hanyuma baza kuzigabanya bemeza 8 izasagutse 7 nasabye akarere ko kampa icyangombwa cyazo bakamvwira ko ntabyemerewe ariko numva Ari ukumvutsa uburenganzira bwanjye,mwanfasha iki ngo mumvuganire?murakoze ntegereje ubufasha bwanyu