Bugesera: Hazakoreshwa miliyari 25Frw mu kugeza amazi meza ku baturage bose

Abafatanyabikorwa ba Leta barimo Umuryango mpuzamahanga utanga amazi, isuku n’isukura (WaterAid), biyemeje gukora ubuvugizi kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babone amazi meza hafi yabo, by’umwihariko Abanyabugesera bose ngo bazaba bayagejejweho muri 2028.

Imiryango itari iya Leta yaganiriye ku buryo yafatanya kugeza amazi ku baturage
Imiryango itari iya Leta yaganiriye ku buryo yafatanya kugeza amazi ku baturage

WaterAid ivuga ko muri gahunda y’imyaka itanu kuva muri 2023-2028, izakoresha amafaranga y’u Rwanda miliyari 25 mu kugeza amazi meza ku batuye Bugesera bose n’ahandi henshi mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, Vestine Mukeshimana, yabwiye itangazamakuru ko barimo gukorana na WASAC kugira ngo Bugesera igere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu bijyanye no kubona amazi meza hafi mbere y’umwaka wa 2030.

Mukeshimana agira ati "Intego ya mbere dufite muri iyi myaka itanu iri imbere ni uko Bugesera yose yabona amazi mu ngo, mu mavuriro no mu mashuri, kandi turumva tuzabishobora, ibyo bikazaha isomo ibindi bice by’Igihugu n’Isi muri rusange."

Vestine Mukeshimana uyobora Water Aid mu Rwanda
Vestine Mukeshimana uyobora Water Aid mu Rwanda

Avuga ko kugeza ubu Akarere ka Bugesera kageze ku rugero rwa 75.1% mu kugira abaturage begereye amazi meza, ariko ku rwego rw’Igihugu ibarura rusange ryakozwe na NISR rivuga ko Abaturage bafite amazi meza hafi mu rugendo rutarenga metero 500, bageraga kuri 82% muri 2022.

WaterAid n’abo bafatanyije mu guharanira iterambere rishingiye ku mazi, isuku n’isukura, basaba ko ibikorwa remezo by’isuku byariho muri COVID-19 byakongera kubyutswa ndetse bikagumaho, bitewe n’ibyorezo bigenda bivuka, birimo ubushita bw’inkende (Monkey pox) bivugwa ko bwageze mu Rwanda.

Umuyobozi w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro (Reseau des Femmes Oeuvrant pour le Development Rural), Xaverine Uwimana, avuga ko bazakora ubukangurambaga busaba abaturage n’inzego gusana no kurinda ibikorwa remezo by’amazi, hamwe no kugira ibyo babikamo ay’imvura igwa ku bisenge by’inzu.

Uwimana yagize ati "Mu Rwanda rwacu buri rugo rufite inzu y’ibati, ni uburyo bwo kubona amazi y’imvura mu gihe cyayo bakayakoresha, noneho bakazarushywa no kuyabona mu gihe cy’izuba, ariko abashoramari na bo bagasabwa kuyishora mu bijyanye n’amazi."

Iyi miryango yita ku mazi ivuga ko izakorana n’izindi nzego mu kurinda ibidukikije by’ahaturuka amazi (mu bishanga, ibiyaga, imigezi n’amasoko), ndetse no kwita ku bikorwaremezo by’amazi, babirinda kwangizwa no kwibwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka