Bugesera: Hateguwe gahunda yo gusengera Igihugu, bishyurira Mitiweli imiryango 40

Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru habaye igiterane cyo gusengera Igihugu giteguwe n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero abarizwa muri uwo Murenge, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’ahahagarariye urwego rw’abikorera, ku nsanganyamatsiko igira iti, ”Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza."

Umuyobozi witabiriye icyo giterane aturutse mu buyobozi bwa ‘The Rwanda Leaders Fellowship’, Ndahiro Moses aganiriza abari bakitabiriye ku bikwiye kuranga umuyobozi mwiza ukorera umuturage agamije kumugeza aheza, yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu Isezerano rishya, mu gitabo cya Mariko igice cya 2 guhera ku murongo wa 3, havugwamo inkuru y’Umuntu wari umugaye adashobora kwigeza aho Yesu ari ngo amukize, maze abantu biyemeza kumufasha kugera aho ari, bamunyujije mu gisenge cy’inzu, bamumanura bakoresheje imigozi ariko bose bafatanyije kugeza ageze imbere ya Yesu, nawe amubonye aramukiza aramubwira ati’ Ikorere uburiri bwawe wigendere”.

Ashingiye kuri iyo nkuru Ndahiro Moses yagize ati, “Ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero ndetse n’urwego rw’abikorera, butuma umuturage, iyo aje, buri wese akora uruhare rwe, bikagira inyungu ku muturage. Ubufatanye ni ngombwa kuko iyo butabaho, uriya muntu umugaye ntiyari kugera imbere ya Yesu. Kumumanura bamunyujije ku gisenge cy’inzu, byasabye ubufatanye kuko iyo bamurekurira hasi yari kuvunika n’izindi ngingo cyangwa se agapfa. No mu buyobozi ubufatanye ni ngombwa kuko butabayeho umuturage ashobora kuza afite ikibazo kimwe agataha afite bibiri. No mu itorero umuntu ashobora kuza yifitiye ibibibazo bye, yagera mu itorero agakomereka kurushaho."

Ndahiro Moses Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship
Ndahiro Moses Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship

Yakomeje agira ati, ”Yesu amaze kumukiza yikorereye uburiri bwe agenda yishimye, natwe Imana yadukoreye amateka nk’Abanyarwanda. Ntitukabyibagirwe, tujye tuyishima igihe cyose."

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rwahihi Jean Christophe nk’umwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo gahunda y’amasengesho yo gusengera Igihugu, yavuze ko ubuyobozi bwose buturuka ku Mana, nta muntu ushobora kuba umuyobozi Imana itabishatse.

Yagize ati, “Nta muntu waba umuyobozi Imana itabishaka, kuko hari ababishaka ntibabibone. Ariko umuyobozi agomba kugira icyerekezo cy’aho ajyana rubanda, bigatanga n’icyizere ku bo ayoboye…... Impinduka nziza zigomba guhera ku muntu uyoboye abandi, kugira ngo ababere urugero."

iyo gahunda y'amasengesho yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye bagera kuri 300
iyo gahunda y’amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bagera kuri 300

Nyuma y’ibibazo n’ibisubizo bijyanye n’iyo gahunda y’amasengesho byabarijwe aho, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Nyamata, bwashyikirije amafaranga ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ayo akaba ari amafaranga yiswe ituro, azakoreshwa mu kwishyurira imiryango 40 Mituweli zo kwivurizaho.

Iyo gahunda y’amasengesho yo gusengera Igihugu ihuriza hamwe amadini n’amatorero yabereye mu mirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Bugesera. Uyu akaba ari umwanzuro wavuye mu masengesho nk’ayo ngarukamwaka yabaye umwaka ushize, nk’uko byatangajwe na Bankundiye Chantal, Umujyanama mu Karere ka Bugesera, wanavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere muri icyo gikorwa.

Bankundiye yijeje ko ubufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’amadini n’amatorero n’urwego rw’abikorera buhari igihe cyose, kugira ngo bahurize hamwe imbaraga zituma umuturage agira imibereho myiza kurushaho.

Basoza iyo gahunda, bafashe umwanya wihariye wo gusengera igihugu, gusengera itorero n’abaturage n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango harimo n’abana b’inzererezi ku muhanda ndetse basengera by’umwihariko ibihe by’amatora Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, kugira ngo azavemo umuyobozi mwiza uzafasha abaturage kubona amahoro, iterambere. Bavuze ko Imana nibikora igatanga abayobozi beza, nyuma y’amatora bazagaruka kuyishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka