Bugesera: Hatangiye kubakwa ikigo bihuza abize imyuga

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu izaba ari ihuriro ry’imyuga itandukanye bita “agakiriro” mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Izo nyubako zizakusanyirizwamo amakoperative n’abikorera mu myuga itandukanye, ariko n’urubyiruko ruzajya kwigiramo imyuga itandukanye ndetse narwo rukazabasha kwihangira imirimo.

Ubwo yashyiraga ibuye fatizo ahubakwa izo nyubako tariki 25/03/2013, Minisitiri Murekezi yagize ati “izi gahunda zizunganirana ari nyinshi ku buryo urubyiruko rutazazihezwamo, ubu buryo bwuzuzanya na gahunda ya hanga umurimo”.

Avuga ko buri mwaka ku isoko ry’umurimo hinjira ibihumbi 125 by’abakeneye akazi, nyamara hakaboneka 104 by’imirimo gusa.

Minisitiri Murekezi n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inyubako.
Minisitiri Murekezi n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako.

Ngo niyo mpamvu Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yasanze ari ngombwa ko imyuga yitabwaho kuko byagaragaye ko amahirwe yo kubona akazi aherereye mu bindi bitari ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yasabye abanyamyuga kwihutira guhanga imyuga mishya no kunoza isanzwe ikajyana n’ikoranabuhanga.

Ubu uturere 11 twamaze kwinjira muri gahunda yo guhanga udukiriro, kera twahoze ari udukinjiro ariko tuza guhabwa izina rifite icyerekezo cy’ubukire.

Imirimo yo kubaka yatangiye.
Imirimo yo kubaka yatangiye.

Abakoraga imyuga hirya no hino bishimiye iri terambere kuko ngo ubusanzwe batagiraga aho bakorera hazwi; nk’uko bisobanurwa na Gakwaya Joseph ukora umwuga wo gusudira.

Agira ati“ Twagiraga ikibazo kuko wasangaga bamwe nta hantu hazwi dukorera kuko abenshi dukorera mu bikari, iki gikorwa kiratunejeje kuko abantu bose bazadushaka bazatubona bitabagoye dore ko hari n’abatatangaga imisoro ariko ubu bazajya babasha gusoreshwa”.

Izi nyubako z’urusobe rw’imyuga zizarangira mu gihe cy’umwaka umwe zitwaye amafaranga agera kuri miliyoni 499 akomoka ku ngengo y’imari y’akarere ka Bugesera.

Minisitiri Murekezi yerekwa igishushanyo mbonera cy'iyo nzu.
Minisitiri Murekezi yerekwa igishushanyo mbonera cy’iyo nzu.

Ishyirwaho ry’izi nzu z’udukiriro ni umwe mu mwanzuro wavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu mwaka ushize mu kwezi kwa gatatu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twishimiye gahunda nziza yo kubaka ikibuga cy’indege international !

mure yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

twishimiye gahunda nziza yo kubaka ikibuga cy’indege international !

mure yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

twishimiye gahunda nziza yo kubaka ikibuga cy’indege international !

mure yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka