Bugesera: Hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama, abaturage basabwa kwitegura amatora no kurengera ibidukikije

Abagize Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mareba mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024, batunganya umuhanda wari warasibye bitewe n’abaturage bagiye bahinga bawusatira birangira ubaye akayira gato k’abanyamaguru.

Faustin Munyazikwiye Perezida wa Njyanama ya Bugesera
Faustin Munyazikwiye Perezida wa Njyanama ya Bugesera

Ni igikorwa cyanabaye impurirane na gahunda yo gutangiza icyumweru cy’Umujyanama gihera ku itariki 25-31 Gicurasi 2024, gifite insanganyamatsiko igira iti ”Umuturage, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere."

Nyuma y’umuganda habayeho umwanya wo kuganira n’abaturage, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin avuga ko kuba batangirije icyumweru cy’Umujyanama muri uwo mu Murenge wa Mareba ari nk’umwenda bababitsemo wo kugira ngo bazabe intangarugero n’abandi babarebereho mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zijyana n’icyumweru cy’Umujyanama.

Yagize ati, “Gutangirira icyumweru cy’Umujyanama hano ni nk’umwenda mutugiyemo, mugomba kuba intengarugero, n’abandi bakabareberaho…, mugomba gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza neza kandi kare, kwitabira gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ‘Ejo heza’, kuko bifite akamaro cyane mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, ariko na mbere y’uko izabukuru zigera. Ikindi ni ukwitabira gutanga imisoro y’ubutaka, mwabonye ko yajemo impinduka nziza Leta yayigabanyije, abahererekanya ubutaka bakabikora neza mu buryo bukurikije amategeko. Hari kandi kwita kuri gahunda y’isuku n’isukura, Akarere kagakomeza kuba Bugesera y’Ubudasa bijyanye n’isuku iharangwa."

Abajyanama bakoranye umuganda n'abaturage
Abajyanama bakoranye umuganda n’abaturage

Mu bindi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yibukije abo baturage, harimo kwirinda kubaka mu kajagari. Ikindi ni ukurinda no gukurikirana ihohotera rikorerwa abana n’abangavu harimo kurinda abangavu guterwa inda z’imburagihe.

Hari kandi kurinda abana guta ishuri, n’abo bizwi ko barivuyemo bakagarurwa mu ishuri binyuze muri gahunda ya ‘Garuka wige’ no gukomeza guteza imbere gahunda yo kugabirira abana ku ishuri kuko byagaragaye ko yafashije mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri. Ikindi abo baturage bibukijwe, ni ukurinda no kubungabunga ibidukikije.

Ku bibazo bigaragazwa na bamwe mu baturage by’amazi adahagije mu Murenge wa Mareba ndetse n’umuriro w’amashanyarazi utagera kuri bose, Munyazikwiye Faustin yavuze ko, hari amavomo 13 yubatswe mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo muri uwo Murenge, naho ku bijyanye n’amashanyarazi, ku bufatanye n’Ikigo REG harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo ikibazo cy’amashanyarazi mu Midugudu atarageramo nacyo gikemuke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'u Burasirazuba
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’u Burasirazuba

Icyo kwita ku bidukikije cyanagarutsweho na Madamu Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’u Burasirazuba, wasobanuye ibyo bakora muri urwo rwego, agira ati, ”Icyo dukora ni ugutera ibiti, ngira ngo ako ni akazi gakomeye kakozwe, kandi birakomeje, turabizi twese ko ikirere kugira ngo kimere neza, tuba dukeneye n’ibyo biti, rero ni gahunda dufite yo gutera ibiti mu Ntara y’u Burasirazuba kugira ngo n’iryo hindagurika ry’ibihe risange dufite uko twiteguye, ryaba ari izuba ricanye, yaba ari imvura nyinshi tube twiteguye."

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe icyumweru cy'Umujyanama
Mu Karere ka Bugesera hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama

Yakomeje agira ati, “Si ugutera ibiti gusa ariko, hari n’ibindi biba bikenewe kugira ngo aho turi ibidukikije twe kubyangiza, kuko natwe turi muri urwo rusobe rw’ibinyabuzima, iyo tugize ibyo twangiza, ubwo ni ukuvuga ko natwe tuba twiyangije. Ni cyo dukangurira rero Abanyarwanda kugira ngo bamenye ko ibidukikije bikomeye bagomba kubibungabungwa. Ni ubukangurambaga, ni ugutegura ibikorwa, tukabijyanamo n’abaturage kugira ngo bishoboke. Iyo bavuze ko mu Bugesera hahoze amapfa, ubwo niba yarahahoze, ni uko hari intambwe twateye kandi abayobozi babigizemo uruhare. Hari gahunda igihugu gishyiraho mu nzego z’ibanze tukayishyira mu bikorwa."

Madamu Nyirahabimana Jeanne yaboneyeho umwanya wo kuvuga kuri gahunda y’amatora Abanyarwanda bagiye kujyamo, avuga ko amatora mu Rwanda aba mu mutuzo, nta byo kurwana cyangwa gusagarira abandi kuko ni Igihugu cyemera demokarasi, abantu bariyamamaza urushije abandi agatorwa, kandi ntibikurikirwe n’induru n’imvururu nk’uko bijya bigaragara ahandi. Asaba ko Abanyarwanda bitegura neza amatora, kandi akazegenda neza mu mutuzo.

Abaturage bagejejweho ibyakozwe mu mwaka wa 2023-2024
Abaturage bagejejweho ibyakozwe mu mwaka wa 2023-2024

Yagize ati, ”Icyo dusaba abaturage ni ukwitegura amatora, kuko icyo bisaba kugira ngo umuntu atore ni uko aba afite imyaka y’ubukure, ufite indangamuntu kandi ukaba uri kuri lisiti y’itora…....amalisiti arahari abantu, barikosoza kandi n’ubu biracyanashoboka kwisoza no ku ikoranabuhanga birakorwa. Turashishikariza rero abaturage kumenya ko bari kuri lisiti y’itora no kumenya aho bazatorera. Nk’ubuyobozi twiteguye neza, kuko tuba tugomba gutegura abaturage, tukamenya uko abakandida baziyamamaza, tukamenya aho baziyamamariza, tukamenya uko ibikorwa byose bizagenda, isuku, umutekano, byose tukamenya ko biri mu mwanya mbere y’uko amatora atangira. Tukamenya ibikenewe byose kugira ngo amatora azagende neza. Ibyo ni byo turimo kandi tubigeze kure”.

Abaturage bagejejweho ibyakozwe mu mwaka wa 2023-2024
Abaturage bagejejweho ibyakozwe mu mwaka wa 2023-2024
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka