Bugesera: Hasojwe icyumweru cy’Umujyanama banataha Ibiro by’Akagari ka Kagomasi byuzuye bitwaye Miliyoni 24Frw

Mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abagize Inama Njyanama y’Akarere, basoje icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangirijwe mu Murenge wa Mareba ku itariki 25-31 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyanahujwe no gutaha inyubako nshya y’Ibiro by’Akagari ka Kagomasi.

Ibiro bishya by'Akagari ka Kagomasi
Ibiro bishya by’Akagari ka Kagomasi

Ibiro by’Akagari ka Kagomasi byatashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi, ni kimwe mu byo abaturage bo mu Murenge wa Gashora bari basabye ko abagize inama njyanama y’Akarere babikoraho ubuvugizi, bakabona Ibiro by’Akagari byiza, kuko ibyari bihari ngo byari bishaje cyane nk’uko byagarutsweho na Nyirazirikana Leoncia, wavuze ko atuye aho muri Kagomasi guhera mu 1987, ibyitwa Utugari ubu, bikiri za serire.

Yagize ati, “Ibiro by’Akagari twari dufite byari bisigaye bimeze ukuntu, warazaga uje gusaba serivisi ukagira impungenge wari kugira ngo karakugwaho. Ariko nyuma y’uko tubonye ibi biro by’Akagari ka Kagomasi bishya byatashywe uyu munsi, twishimye, twakomye amashyi, twavugije impundu. Tugiye kujya duherwa serivisi ahantu heza, tugana aheza nyine."

Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Bicamumpaka Ildephonse, wari n’umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yasobanuye ko ibyo biro by’Akagari ka Kagomasi bitashywe ari kimwe mu byifuzo abaturage bari bagaragaje ko bifuza ko byakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.

Mu bindi Bicamumpaka yagaragaje abaturage bo mu Murenge wa Gashora bari basabye, bifuza ko byakwitabwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, harimo kubakirwa ishuri ry’imyuga. Ibyo yavuze ko byagezweho kuko iryo shuri ry’imyuga rihari kuri GS ya Dihiro.

Ikindi ni uko bari basabye ivuriro rito ryo ku rwego rwa ‘Poste de Sante’. Icyo nacyo ngo cyagezweho kuko hubatswe poste de Sante ebyiri harimo iya Kabuye n’indi yubatswe ahitwa i Mwendo.

Hari kandi n’ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi abaturage bagaragaje ko bitagera kuri bose, ariko bikaba bitaragerwaho neza, ariko amazi n’amashanyarazi ngo bikomeza gukwirakwizwa no mu tugari tutarayabona, bityo akaba azagenda abageraho kuko n’ubundi ngo biri mu mihigo y’Akarere.

Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera ahamya ko babereyeho gutumwa n'abaturage kandi bakabatumikira
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ahamya ko babereyeho gutumwa n’abaturage kandi bakabatumikira

Muri rusange ibyo abaturage ba Gashora basabye abajyanama b’Akarere ko byakwitabwaho ngo byagezweho ku rwego rwa 98%.

Bicamumpaka yijeje abo baturage ko nk’uko Umujyanama aba ari intumwa y’umuturage, n’ubundi ubuvugizi buzakomeza gukorwa ku buryo n’ibyifuzo by’ibindi bashaka ko byakorwa muri uwo Murenge harimo kubakirwa Ishuri ribanza rya Kagamosi no kubakirwa Agakiriro kuko ntako bagira nabyo byazitabwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2024-2025.

Ibikorwa byo kubaka Ibiro by’Akagari ka Kagomasi byatashywe n’abaturage bari kumwe n’abajyanama b’Akarere ka Bugesera, byatwaye agera kuri Miliyoni makumyabiri n’enye z’Amafaranag y’u Rwanda (24.000.000Frw), yatanzwe n’Akarere ka Bugesera, hakiyongeraho imiganda y’abaturage, nabo bari bashishikajwe no kwiyubakira Ibiro by’Akagari nk’uko byasobanuwe na Bicamumpaka Ildephonse wanaboneyeho gusaba ko bazabifata neza.

Yagize ati, “Ni byo koko nta Biro by’Akagari bagiraga, ariko umwaka ushize barabidusabye, duhita tubishyira mu ngengo y’imari, kano Kagari gahagaze Miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko hatabariwemo imiganda y’ibikorwa by’abaturage bagize uyu Murenge wa Gashora. Nk’uko mwabibonye tugataha, twaganiriye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako Kagari n’umuturage yari arimo kwakira, babyishimiye cyane ndetse bavuga ko bazakomeza kugasigasira n’ibindi bikorwa remezo biri muri aka Kagari bazakomeza kugenda babisigasira…....barishimye rero kandi banezerewe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka