Bugesera: Hari inzu ivugwaho kubamo ibintu by’amayobera bituma uyiguze ahita apfa

Mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-ville, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, haravugwa inzu irimo ibintu by’amayobera, bituma uhereye kuri nyirayo n’undi wese ugerageje kuyigura ngo ahita apfa.

Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri
Iyi nzu ivugwaho kuba abagerageje kuyibamo bahita bapfa, ariko amakuru avuga ko atari ukuri

Iyo ubajije abaturage baturanye na yo, bakubwira ko bamaze igihe kinini bayibona aho, ariko ngo nta muntu watinyuka kugira icyo ayikoraho nko kuba yayubaka ngo yuzure, kuko ngo yahita apfa.

Uwitwa Twagirayezu Ladislas uturanye n’iyo nzu, avuga ko amaze igihe kinini ayibona kuko ngo yatangiye kubakwa mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo uturuka mu Karere ka Kicukiro ugera mu Karere ka Bugesera.

Nyuma ngo uwari nyirayo wari watangiye kuyubaka yakoze impanuka ya moto arapfa, ariko n’uwayiguze bwa kabiri na we ngo yarapfuye, kuva ubwo rero abantu batangiye kuyivugaho ibintu bitandukanye kugeza ubu.

Twizere Jean Pierre na we uturanye na yo, avuga ko amaze igihe ayibona atyo, kandi ko yumva abantu bayivugaho ibintu bitandukanye.

Yagize ati “Hari abo numvise bavuga ko iriya nzu ibamo amashitani, ko yaba uwayubatse bwa mbere yapfuye n’uwayiguze nyuma agapfa, yemwe ngo n’abafundi baje kuyubaka bagiraga ibibazo bagapfa. Usanga haza Abanyakigali bakabaza ibyayo ngo bayigure bayuzuze, ariko babyumva bagatinya. Imaze igihe imeze kuriya uyibona nta muntu uyibamo, twese turayitinya ntawe uyegera kuko tuzi ko tuyegereye byatuviramo ibibazo, ahubwo nawe ntuyegere itagukoraho, kuko n’ubu turimo kuyikubwiraho dufite ubwoba”.

Iri hafi y'umuhanda wa kaburimbo
Iri hafi y’umuhanda wa kaburimbo

Mukamwezi Imaculée na we uturanye n’iyo nzu avuga ko atazi aho byaturutse, ariko ngo ni ibintu bizwi cyane muri ako gace batuyemo ko iyo nzu ibamo “abadayimoni” cyangwa “imyuka mibi”. Gusa ngo imaze igihe kinini nta muntu uyibamo.

Wumvise uko abantu bavuga iby’iyo nzu, kandi banabihamya ndetse ubona ko bibateye ubwoba, wakwibaza niba koko bibaho ko inzu yajyamo ibintu bituma uyigiyemo wese apfa.

Ni yo mpamvu mu kumva icyo umuntu mukuru uzi ibijyanye n’umuco n’amateka ya kera abivugaho, Kigali Today yaganiriye n’umusaza witwa Muganwa Jean Damascene ufite imyaka 74 y’amavuko, akaba atuye mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Ibyo ni ibintu bitabaho, ni ukubyumva nk’ibintu bitabayeho bisa n’imigani (myth), gusa abantu bashobora guhimba ikintu bakagishyira hariya bakagiha amaguru n’amaboko ukaba wagira ngo ni ukuri kandi ntako. Iriya nzu ndayizi, nyirayo yari inshuti yanjye aza kugira impanuka ya Moto ageze ahitwa ku Murama arapfa. Urupfu rwe na rwo rwavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko yishwe n’abantu bamuteze, abandi bavuga ko ari impanuka, mbese urupfu rwe ntirwasobanutse neza”.

Muganwa akomeza avuga ko abazungura b’uwo nyakwigendera wari umaze kuzira impanuka ya moto bagurishije iyo nzu, nyuma n’uwo wayiguze ayigurisha n’undi, ndetse ubu ngo ifite uwo yanditseho n’ubwo avuga ko we atamuzi.

Ku bijyanye n’imyemerere ishingiye ku iyobokamana, Kigali Today yaganiriye na Rev.Pasiteri Kanoni Gahigi Etienne uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuri icyo kibazo hari ibintu bibiri bikomeye umuntu yavuga.

Yagize ati “Hari igihe abantu bafata inkuru kuko ivugwa cyane bakagera aho bakayifata nk’ukuri kandi wenda atari ukuri. Hari kandi abantu bizera imbaraga zitagaragara, gusa na none biterwa rimwe na rimwe n’uko umuntu yabayeho, kuko ibyo wizera ni byo bikubaho”.

Arakomeza ati “Ibivugwa kuri iyo nzu narabyumvise, ariko sinzi niba uwari uhafite yaragiraga ibigirwamana akaba ari byo bashingiraho bavuga ibyo bavuga. Ahubwo ngiye kuzakora ubushakashatsi menye uko bimeze”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Ibyimanikora Joy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamata-Ville, avuga ko iyo nzu ayizi ndetse n’uwari nyirayo wishwe n’impanuka ya moto yari amuzi, ariko ngo nta bindi byinshi ayiziho kuko amaze igihe gito ayobora ako Kagari.

Ruhonoka Alphonse uyobora umudugudu wa Gasenga I, aho iyo nzu iherereye, avuga ko ibyo abantu bavuga ko iyo nzu ibamo ibintu bituma uyiguze apfa nta kuri kubirimo.

Yagize ati “Uzi ko ibyo bintu bivugwa nanjye byangezeho! Hari n’ubwo twari mu muganda numva abavuga ngo uguze iriya nzu arapfa, ariko ni amanzaganya ntawazira ubukene, kuko uwaguze iriya nzu yarakennye bimunanira kuyuzuza”.

Arakomeza ati “Ikindi kibazo iyo nzu yaje kwisanga mu muhanda nyuma yo kubaka uyu muhanda wa Kaburimbo bavuze ko bashaka kuzawongera batera izindi mbago kuri metero 22 uvuye ku muhanda, ni uko iriya nzu yisanze mu muhanda, impamvu ubu ntawe uyigura ni uko bazi ko batabona icyangombwa cyo kuyubaka ngo irangire, kinabonetse ubwo umuntu yaba yemerewe kubaka mu gice cy’inyuma kitagera mu muhanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Kuba hari imyuka mibi yaba iba muri iriya birashoboka cg se bikaba ikinyoma gusa icya mbere twe abemera Mana nuko satani atabasha kunesha Imana (Jehovah) kdi gutinya ikigirwamana ntibikwiriye umukristo . Umusirikare ku rugamba iyo atinye umwanzi Aba aneshejwe

Angelo yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

iyo nzu ndumva haribiyimo kuko uyijyemo wese arapfa ubwo natwe tubimenye wasanga tujyira ikibazo murakoze pe ndumiwe

Patrick yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

yewe ese burya niyo mpamvu badiii iriya nzu narindi muri sport numva umubyeyi aravuzengo iriyanzu yatangiye kuyibona imeze kuriya atwitwe imfura ye none ngo igeze muwa kane primaire none niyo mpamvu ukuntu se ikomeye waaaa gusa byo wagirango irakagiye

Rusaku yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Amakuru arimo siyo kuko uyigize apfa ahubwo in ugusebanya abantu Bose bayigize ukuri atariko.Nyirayo arahaba kandi ameze neza

Kibwa yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Iyo nzu ntakibazo ifite ahubwo nubusebwa bayitera kugirango nyirayo adatera imbere

MUNYAMPIRW m,artin yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Uzambarize abayisigiwe bayinyihere ningira icyo mba bazamenye ko Imana itinya abadaimoni ariko nimba amahoro bazemere kwiringira Imana yo isumbya ububasha nububushobozi ibibaho byose.

Emile yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ico kibanza nibagisengeremwo.

Kimazi yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Twemeranywe ko imyuka mibi I aho kandi igira imbaraga nyinshi.

Gusa ndumva mwakora ubushakashatsi bwimbitse ku muryango wu wayiguze mbere bishotse nuwo yayiguze ho byatanga indi shusho cg ushaka Kiba ya yigura nibyo yaheraho

Ali yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Hhhhh iyinzu ndayizineza banatangira kuyubaka nararebaga ibyo bavuga ni ukuri uyubatse wese yitaba Imana 2 uzi ubwenge ayirebera kure

Arjuni yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Yamayinka aho natwe twasomye ino nkuru nibiratugiraho ibibazo? 🕵️‍♀️🙄

Baptiste yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka