Bugesera: Hari abari bahisemo kureka kubaka kubera ibura ry’amatafari ahiye

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yari irimbanyije, abantu benshi bashakaga kubaka bakoresheje amatafari ahiye bahuye n’ikibazo kuko barayabuze, hakaba ubwo babona makeya ugereranyije n’ayo bifuzaga, kandi noneho ngo n’igiciro cyayo cyahise kizamuka.

Impamvu y’iryo bura ry’amatafari ahiye, ngo ni uko abafite amafuru atwika amatafari hafi ya bose bari bafitanye amasezerano n’abubakisha ibyumba by’amashuri, ku buryo abantu ku giti cyabo batabonaga amatafari bagura kuko yose yakoreshwaga muri iyo gahunda yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bafite amafuru atwika amatafari ukorera mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Mu minsi ishize amatafari ahiye yari ikibazo gikomeye kubera ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya. Nkanjye ubu nari mfite isoko ryo kugemura amatafari ku bigo by’amashuri bitandukanye ku buryo nta muntu wo ku ruhande nashoboraga kuyagurishaho, ariko ubu nubwo ibikorwa byo kubaka amashuri bitararangira, bigeze aho bikenera amatafari makeya, ku buryo ubu n’abandi bayashaka noneho bayabona”.

Ku bijyanye n’ibiciro by’amatafari ahiye na byo byariyongereye, ku buryo uguriye hamwe, igiciro cy’itafari rimwe cyazamutseho amafaranga umunani (8Frw).

Kugeza ubu, ngo itafari rimwe aho ku ifuru atwikirwa rigura amafaranga mirongo itatu n’abiri (32Frw), rikajya kugera muri Nyamata rifite agaciro k’amafaranga mirongo ine (40Frw), nyamara mbere gato y’itangira ry’ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya, wasangaga itafari rimwe rihiye rigura amafaranga makumyabiri n’umunani cyangwa makumyabiri n’icyenda (28-29Frw), ku ifuru aho mu Murenge wa Mwogo, rikagera muri Nyamata rifite agaciro k’amafaranga ari hagati mirongo itatu n’atandatu na mirongo itatu n’arindwi (36-37Frw).

Uwitwa Musoni Vincent, utuye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Nyamata-ville mu Mudugudu wa Gasenga I, avuga ko yashakaga kubaka muri Kanama 2020 akoresheje amatafari ahiye, nyuma abona ibiciro byayo byarazamutse cyane kandi no kuyabona ubwabyo bitoroshye, ahitamo kuba ategereje gato ngo arebe ko ibyo kubaka amashuri nibirangira ibiciro byazagabanuka.

Yagize ati “Narebye ukuntu ibiciro by’amatafari ahiye byazamutse, mpitamo kuba ndetse kubaka, kuko sinashakaga gukoresha rukarakara cyangwa se ariya matafari yandi babumba muri sima ivanze n’umucanga, uretse ko na yo yahenze.

Ubu itafari rimwe rya rukarakara ryumye hano i Nyamata barigurisha amafaranga ijana (100Frw), naho iryo ribumbye muri sima ivanze n’umucanga bakarigurisha amafaranga magana atanu (500Frw), iyo ubigereranyije rero ubona wakwikoreshereza amatafari ahiye”.

Ibyo gutegereza kugeza ubwo ibiciro by’amatafari ahiye bimanutse, Musoni abihuriyeho n’uwitwa Bagenzi Jean na we uvuga ko mu gihe cy’imvura usanga hubaka abantu bakeya, bityo n’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari ugasanga byagabanutse.

Ubu na we ngo yagombye kuba yarubatse mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ariko abonye ikibazo cy’ibura ry’amatafari cyariho ndetse no guhenda, ahitamo kuba ategereje gato.

Abo bavuga ko bari bategereje ko amashuri arangiza kubakwa kugira ngo amatafari ahiye yongere kuboneka neza, bashobora kuba bagiye gusubizwa, kuko nk’uko bivugwa n’ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera Gashumba Jacques, ameshi mu mashuri yubakwa ageze aho gusakara. Ibyo bivuze rero ko bitagikeneye amatafari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka