Bugesera: Gahunda ya ‘Wisiragira’ yitezweho kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage

Mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera, yabaye ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, wabaye umwanya mwiza wo kugaruka ku mvugo ndetse na gahunda zitandukanye zishyirwaho, hagamijwe kwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuturage, aribwo hagarutswe kuri gahunda ya Wisiragira n’ibyo ije gukemura.

Meya Mutabazi asobanura imikorere ya gahunda ya Wisiragira
Meya Mutabazi asobanura imikorere ya gahunda ya Wisiragira

Mu rwego rwo gufasha umuturage kubona serivisi ashaka atabanje kumara igihe yiruka ku bayobozi, mu Karere ka Bugesera, hatangijwe gahunda y’ikoranabuhanga ya Wisiragira, ikaba izafasha abaturage, ariko igafasha n’ubuyobozi mu buryo bwo kubika amakuru ajyanye n’ibibazo by’abaturage baba bakiriye.

Ni gahunda imaze iminsi itangiye muri ako Karere, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wako, Mutabazi Richard.

Yagize ati “Gahunda ya Wisiragira yaratangiye, ahubwo ni uko twifuje ko abaturage bose bayimenya, kuko ni gahuda y’ikoranabuhanga, nta n’ubwo ari bo bayikoresha nk’abaturage, ikoreshwa n’abayobozi kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rw’Akarere, ndetse twahaye kopi n’Intara. Twagira ngo n’abaturage bayimenye, bamenye n’uburenganzira bwabo n’uko badakwiye gusiragizwa”.

Arongeara “Uko ikora rero, ntabwo navuga ko mu mikorere hari ikidasanzwe, ahubwo ikidasanzwe ni uburyo bwo kubika amakuru y’ibibazo biba byakemuwe. Iyo umuturage abonye abayobozi bahindutse mu Kagari, mu Murenge cyangwa no mu Karere, arongera agatangira dosiye ye bundi bushya, kandi yari yararangiye, ariko wajya gushaka amakuru, ugusanga ni ukubazanya bya gakondo. Kubaza umuntu wari uyoboye ahantu runaka, wari uhari urwo rubanza rucibwa, uwitabiriye iyo nteko y’abaturage, ugasanga amakuru agenda atakara ku buryo mushobora no gutangira ikibazo bundi bushya, kandi cyari cyarahawe umurongo”.

Abayobozi basabwe kurinda abaturage gusiragira
Abayobozi basabwe kurinda abaturage gusiragira

Uwo muyobozi yakomeje asobanura ko mu gushyiraho gahunda ya ‘Wisiragira’, bashatse gucyemura ibyo bibazo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ni ukuvuga niba umuyobozi w’Akagari yakiriye ikibazo n’ubwo yaba atagikemura, akabyandika muri ‘system’, ku buryo amaze ukwezi atagikemura, umuturage akajya ku rundi rwego, ukuriye urwo rwego aba ashobora kureba akabibona ko koko yacyakiriye, byaba ngombwa agasabwa kwihutisha kugikemura.

Ikindi ni uko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga ngo buzajya bubika amakuru yose, ajyanye n’ibibazo byakirwa, bikanakemurwa n’utugari kugeza ku rwego rw’Akarere, harimo no kubika inyandiko zose zifitanye isano nabyo.

Meya Mutabazi yavuze ko muri rusange ikigamijwe ari ukurinda umuturage gusiragira, agira ati, “Icyo dusaba ni uko kuri buri rwego umuturage agezeho, ugira umwanzuro umuha. Erega n’iyo waba urwaye udahari, wamufasha kugera ku wamufasha”.
Muri zindi mvugo hari igira iti ‘Tugire Bugesera icyeye, itekanye kandi iteye imbere’, indi igira iti, ‘Tujyane mu mujishi w’imihigo’ n’izindi.

Hari kandi gahunda yiswe ‘Sanga Umurenge’, ikorwa n’Umuyobozi w’Akarere, ufata igihe akajya mu Murenge runaka, akamenya ibibazo biriyo, akabikemurirayo bidasabye ko abaturage baza kumusanga ku biro by’Akarere.

Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri ibyo biganiro
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri ibyo biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka