Bugesera: Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha irifashishwa mu kurandura ibyaha bikorerwa abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha irimo kwifashishwa cyane mu kurwanya ibyaha bikorerwa abana hagamijwe kubarengera kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.

Kuba bifuza kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhera buvuga ko nta handi bishobora guhera uretse kubaka umudugudu utagira icyaha, bityo bikaba bishobora kuba intwaro ikomeye yo guhosha amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha bisanzwe bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko mu bihe byashize hari ubwoko bw’ibyaha bitandukanye byiganjemo ihohoterwa rikorerwa abana, ubujura, n’ubusinzi byakundaga kugaragara mu duce batuyemo, ariko ngo hari uburyo irondo ry’umwuga rigenda rigira uruhare mu kugabanuka kwabyo.

Claudine Nyinawumuntu wo mu Murenge wa Nyamata mu Mudugudu wa Cyeru, avuga ko mbere aho atuye hakorerwaga ibyaha bitandukanye, ariko ngo aho hagiriyeho irondo ry’umwuga hari icyo birimo gutanga.

Ati “Mu minsi ishize ibyaha byagaragaraga, byari iby’ubusinzi, ubujura n’ubusambanyi, ariko ubu ngubu, ubusinzi burimo kugenda bugabanuka, cyane cyane kubera aya marondo y’umwuga, ntabwo umuntu akirimo kunywa ngo yirare atahe ijoro, kuko ni ho havukiramo bwa busambanyi, no kwiba abajura bakivanga n’abasinzi. Ntabwo uko byari bimeze mu bihe byashize ariko bikimeze, mbere harangwagamo ibiyobyabwenge, kanyanga, urumogi ariko ubu byaracitse”.

Mugenzi we utuye mu mudugudu wa Nyagatovu yagize ati “ubwoko bw’ibyaha bikorerwa mu mudugudu wacu, ni ikintu kijyanye no gufatwa ku ngufu kw’abana b’abangavu, ikintu kijyanye n’ubujura no kurwana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha, ari gahunda inzego zose zigomba kugiramo uruhare yaba iz’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze, ariko ngo barimo kwibanda cyane ku byaha bikorerwa abana.

Ati “Navuga nk’ahantu habiri hakomeye, aha mbere ni mu muryango, kumenya uko umuryango ubayeho, kumenya ko nta makimbirane arimo, aho byaba bitutumbye abantu bakajya inama hakiri kare, kumenya ko uburenganzira bw’umwana muri uwo muryango bwubahirizwa, niba umwana abona ifunguro, nta nkenke arazwaho, niba ajyanwa mu ishuri, ibibazo byose bishobora kuba mu muryango ubwawo tutaragera no mu mudugudu, abayobozi tukamanuka tukamenya ko aho nta makimbirane ahari, nta cyaha kirimo”.

Ibindi ngo ni ukongera imbaraga mu irondo no guhana amakuru kugira ngo aho umuntu atuye ahagenzure amenye ko nta muntu urimo wateza ikibazo ariko nta n’uwaturuka ahandi aje guteza ikibazo.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukureba ibyaha bikunda kuba mu mudugudu, bakareba uburyo byakemurwa, ku bufatanye n’abaturage, aho buri muryango usinya amasezerano wiyemeza ko ibyaha bidashobora kubaho.

Ati “Ibyaha bikorerwa abana muri iki gihe, abana babyara abana, abatiga, abari ku muhanda b’inzererezi, abavunishwa imirimo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, usanga kenshi na kenshi umudugudu urimo ibibazo nk’ibyo ngibyo, by’umwihariko muri Bugesera hariho imirenge yegereye ririya shyamba rya Leta rya Gako, usanga bashaka kujyamo gutwika amakara, guhingamo, no kuragiramo, byose twabishyize muri ya gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha”.

Gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha, iri mu mu gihugu hose, buri karere kakazahemba umudugudu wahize iyindi muri iyi gahunda, mu rwego rwo gukumira kwiyongera kw’ibyaha bikorerwa mu midugudu byiganjemo ibikorerwa mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka