Bugesera: CNF yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri Murenge

Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Bugesera, yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri murenge ugize ako karere, kugira ngo bizafashe uwo mudugudu guhinduka ku buryo n’indi iwigiraho.

Abagore bahagarariye abandi mu mirenge no mu tugari biyemeje kuzesa uwo muhigo 100%
Abagore bahagarariye abandi mu mirenge no mu tugari biyemeje kuzesa uwo muhigo 100%

N’ubwo ibikubiye mu mihigo y’abagize inama y’Igihugu y’abagore bizagera mu midugudu yose, ariko hazatoranywamo umwe ube intangarugero, ku buryo ariwo uzajya ugaragaza ishusho y’uko indi midugudu yose ihagaze, kubera ko ibikorwa bizawukorerwamo bizabageza ku muryango ushoboye kandi utekanye.

Ni umuhigo ugabanyije mu nkingi eshatu, zirimo Ubukungu, Imibereho myiza, n’imiyoborere myiza, kuko nko mu bukungu amatsinda y’abagore ari mu mudugudu azashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga (Mobile Moneyna E-Commerce), gukorana n’ibigo by’imari, bizigamira banaguza kugira ngo bongere igishoro.

Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Bugesera, Imelde Mutumwinka, avuga ko impamvu yo guhiga umuhigo w’umudugudu w’intangarugero, byatewe nuko basanze bibafasha kuko ukubiyemo byinshi.

Ati “Uyu muhigo ibyo uzafasha ni byinshi kuko harimo kurandura imirire mibi, kurwanya no guca ikibazo cy’inzererezi, dufite abana b’abakobwa barimo kwangizwa bagaterwa inda zitateguwe. Ibyo byose bikubiyemo muri uyu muhigo. Uko tuzagenda dukora ubukangurambaga ni ko ishusho nyirizina y’ibibazo izagenda ivaho”.

Ni umuhigo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge basinyanye n'abahuzabikorwa ba CNF
Ni umuhigo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye n’abahuzabikorwa ba CNF

Abahuzabikorwa ba CNF mu mirenge ndetse no mu tugari, nka bamwe bari ku isonga mu kugeza uyu muhigo ku bagenerwabikorwa, ndetse no gutuma weswa ku kigero cya 100%, bavuga ko kugira ngo bigerweho bazahera cyane ku basigaye inyuma kurusha ahandi.

Asterie Mukamongi ni umuhuzabikorwa wa CNF mu Murenge wa Gashora, avuga ko kuba intego nyamukuru ya CNF ari ugukora ubukangurambaga, bazamanuka bakegera inzego z’ibanze kugira ngo bafatanye gukorera hamwe.

Ati “Ahantu hakiri ikibazo cyane ni mu rwego rwo gukangurira umuturage gutanga umusanzu wo kwivuza (Mituweli), tuzakangurira abaturage kujya mu matsinda, cyane cyane abagore, noneho umunsi wo kugabana tubakangurire ko mbere y’uko bagabana, babanza gutanga ubwishingizi mu kwivuza, ku buryo azajya atangira umuryango we, kuko mituweli ni ubuzima”.

Meya Mutabazi avuga ko umudugudu w'intangarugero nuboneka muri buri murenge bizrekana ko hose bishoboka
Meya Mutabazi avuga ko umudugudu w’intangarugero nuboneka muri buri murenge bizrekana ko hose bishoboka

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko buri mudugudu wakabaye uri ku gipimo cyo kuba wakwitwa intangarugero, ariko kuba bidahita bishobokera rimwe, ubu aribwo buryo bwiza.

Ati “Uwo mudugudu nuboneka wujuje ibisabwa, bizaba byerekana ko muri buri murenge bishoboka, imidugudu ihaturiye umwaka ukurikiyeho nayo ifate uwo murongo, tugire ako kagari kuzuye imidugudu yako yose ari intangarugero, yujuje ibyo bipimo, bizagere aho n’imirenge yose, akarere n’Igihugu tuba turi kuri urwo rwego”.

Akomeza agira ati “Ni uburyo navuga bwo kwiha intabwe y’icyo mushaka kugeraho, ariko mubikoze mu buryo bwereka n’abandi kuko batabyumvira rimwe, ko bishoboka bakaza kuhigira nabo bakajya kubikora iwabo”.

Imerde Mutumwinka avuga ko impamvu bahisemo uyu muhigo ari uko ukubiyemo byinshi
Imerde Mutumwinka avuga ko impamvu bahisemo uyu muhigo ari uko ukubiyemo byinshi

Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’Igihugu, Bellancile Nyirajyambere, avuga ko uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa, kuko ahera mu rugo rwe ariko akazamuka akajya mu nzego zitandukanye, ari naho yahereye asaba abo mu Karere ka Bugesera guhangana n’ikibazo cy’igwingira.

Ati “Turifuza ko bagabanya ikibazo cy’igwingira riri mu bana, kuko intumbero y’Igihugu ari uko mu 2024 tuzaba dufite ijanisha rya 19% ry’abana bafite imirire mibi, ariko bibaye byiza naryo ryagabanuka rikagera hasi. Turifuza ko bafatanya kugira ngo bubake umuryango ushoboye utekanye, kuko umuryango urangwamo imirire mibi, akenshi usanga harimo n’ibibazo by’amakimbirane”.

Akomeza agira ati “Amakimbirane atuma wa mugore cyangwa umugabo badashobora kwita ku bana babyaye, turifuza ko bagerageza bagakora ibishoboka kugira ngo uwo muhigo tuzashobore kuwesa kuko dufite imbaraga, kandi turashoboye kuko twabyiyemeje tuzabigeraho”.

Inama y’Igihugu y’abagore, ni urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo bibangamiye abagore, hagamijwe gukorera ubuvugizi ibyo bibazo, kugira ngo umugore abashe gutera imbere, ari nako ateza imbere Igihugu muri rusange, kuko iyo umugore ahagaze neza urugo rutekana muri byose.

Bellancile Nyirajyambere avuga ko bubaka umuryango ushoboye kandi utekanye
Bellancile Nyirajyambere avuga ko bubaka umuryango ushoboye kandi utekanye

Akarere ka Bugesera kagizwe n’imirenge 15, bikaba biteganyijwe ko ari nayo midugudu y’intangarugero izaboneka mu karere kose, mu gihe uyu muhigo uzaba weshejwe ku kigero cya 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka