Bugesera: Bujuje umuyoboro w’amazi meza, umuhanda n’inzu z’abatishoboye

Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.

Mu Karere ka Bugesera baritegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora hatahwa umuyoboro w’amazi meza, umuhanda ndetse n’inzu zubakiwe imiryango 28 itishoboye, byose bikazabera mu Mudugudu wa Kibaza, Akagari ka Gatanga, Umurenge wa Ruhuha.

Nk’uko bisobanurwa na Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, umuyoboro w’amazi wubatswe, ureshya na Kilometero ebyiri, ukaba warubatswe ku bufatanye bw’abaturage na ‘Water Aid – Rwanda’ nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Bugesera mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza,isuku n’isukura mu bigo by’amashuri.

Ubundi ngo uwo muyoboro w’amazi wubatswe ahanini uje gufasha ikigo cy’ishuri cya Butereri kuko nta mazi meza cyagiraga, nyuma n’abaturage baturanye na cyo baboneraho. Uwo muyoboro w’amazi uzatahwa ku munsi wo kwibohora, uje ari igisubizo cy’amazi meza ku kigo cy’ishuri cya Butereri ndetse n’abaturage bo mu midugudu ya Rwanika, Kibaza na Butereri bawuturiye kuko ubundi bavomaga amazi y’ikiyaga, usanga ashobora kubatera indwara zitandukanye kuko atagenewe kunyobwa cyangwa gukoreshwa mu rugo.

Uwo muyoboro w’amazi wubatswe ufite agaciro ka Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda(8.000.000Frw), habariwemo agaciro k’ingufu z’abaturage bawucukuye ndetse n’ibihumbi magana ane (400.000FRW) bakusanyije kugira ngo bikemurire ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Inzu zubakiwe imiryango cumi n’umunani(18) itishoboye,zubatswe muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Abubakirwa inzu ni abantu babarirwa mu cyiciro cy’abakennye kurusha abandi, batangiye kugera mu zabukuru, ubona ko ntacyo bafite mbese batunzwe no guca inshuro.

Izo ni inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Ruhuha, ni ebyiri muri imwe (2 in 1)
Izo ni inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Ruhuha, ni ebyiri muri imwe (2 in 1)

Kugira ngo hakorwe urutonde rw’abakeneye inzu zo kubamo kandi batishoboye, hakozwe ibarura ku bufatanye bw’Akarere ndetse na LODA, itsinda ry’abakozi bavuye mu Karere no muri LODA bakajya mu midugudu , kureba bene abo bantu bakennye cyane, kandi batagira aho baba, nyuma urutonde rwanyuzwaga mu nteko rusange y’abaturage mu midugudu bakemeza niba koko abo bantu bakwiriye kubakirwa inzu.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, Akarere ka Bugesera kagombaga kubakira imiryango 710 itari ifite aho iba, hirya no hino mu mirenge 15 igize ako Karere. Umurenge wa Ruhuha wari ufite imiryango 59 idafite inzu zo kubamo, 28 muri yo, ikaba ari yo yubakiwe inzu 14 mu Kagari ka Gatanga mu mudugudu wa Kibaza, zizatahwa tariki 4 Nyakanga 2020.

Ni inzu cumi n’enye (14) zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe(two in one), ku buryo imiryango ibiri isangira inzu imwe. Buri muryango ufite inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, ukagira igikoni ndetse n’ubwiherero. Inzu imwe yuzuye iba ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni ebyiri n’igice n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda(2.500.000-3.000.000Frw)

Nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imiryango 710 yagombaga kubakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, yarubakiwe hirya no hino mu mirenge, bitwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana inani na mirongo itanu (850.000.000Frw), ariko Akarere ka Bugesera ubwako katanze Miliyoni magana atanu na makumyabiri (520.000.000Frw) asigaye agaturuka mu bafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’ibikorwa by’amaboko by’abaturage batanga umuganda mu rwego rwo kwikemurira ibibazo.

Hari kandi Umuhanda uzatahwa tariki 4 Nyakanga 2020, ufite uburebure bwa kilometero umunani(8),ukaba uhuriweho n’imidugudu itanu (5) yo mu Murenge wa Ruhuha ndetse ugahuza Umurenge wa Ruhuha n’uwa Ngeruka bahana imbibi. Ni umuhanda uzoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage.

Ni umuhanda wubatswe n’Akarere ndetse n’abaturage kuko abaturage ubwabo bahoraga bawusaba bavuga ko ukenewe, kugira ngo uzajye ubafasha kugera ku muhanda wa Kabarimbo urimo kubakwa uturuka mu Karere ka Ngoma ukazagera mu Karere ka Nyanza(Kibugabuga-Shinga-Gasoro),bityo ukabazanira iterambere ku buryo butandukanye.

Abaturage bagezweho n’ibyo bikorwa bagaragaza ibyishimo. Habineza Ignace,yagize ati, “Ubundi nabaga ahitwa mu Mudugudu wa Cyindama, mfite umugore n’abana 2, nari maze imyaka 12 ncumbika mu nzu nakodeshaga amafaranga (3000Frw),nayabura tukayavunjamo imibyizi yo kumuhingira."

“Byari ibintu bigoye kujya guca inshuro ngo ugaburire umuryango, kandi utagira n’aho uba. Umunsi umwe numva ku Murenge mu nama y’abaturage, basomye ko ndi mu bazubakirwa inzu, numvise binshimishije cyane, ubwo Leta itanga inkunga yayo natwe tukajya gukora umuganda tubumba amatafari."

“Ubu tumaze hafi ukwezi tuzituyemo, ubu njya guhahira urugo nizeye ko nta kibazo, nataha ngasanga abana mu rugo bameze neza, nyamara mbere twabonaga n’ibyo kurya bigoranye.Turashimira abayobozi bacu badufashije”.

Musabyimana Clementine afite imyaka 40 y’amavuko, ni umupfakazi yabaga mu mudugudu wa Kimikamba, mu nzu y’umuntu wamusabaga imibyizi 3 buri cyumweru nk’ubukode bw’inzu, ariko ubu ari mu nzu ye.

Yagize ati, “Twumvise ku Murenge baduhamagara ngo tuze, batujyana aho mu Kibaza batwereka aho tuzaba, byarandenze sinabona uko mbikubwira, ubu nazanye n’umubiri ubundi nahoraga mpangayitse, ariko ubu abana ntibaburara, ndashimira Perezida Kagame, mwe muhagera mumumpere amashyi n’impundu, Imana imuhe umugisha, kuba adutegekeza”.

Mukagasana Suzana w’imyaka 45 y’amavuko, akaba afite umugabo n’abana 8, na we yavuze ibyishimo batewe no kubona umuyoboro w’amazi hafi yabo.

Begerejwe amazi meza
Begerejwe amazi meza

Yagize ati,”Twavomaga amazi bitugoye kuko yaba ikiyaga cya Cyohoha ni kure, ndetse n’irindi riba ni kure, turishimye ko tugiye kujya tuvoma hafi, Leta yatuzaniye amazi, turashimira Perezida Kagame n’abayobozi bacu batuvuganiye Imana ibahe umugisha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatanga, Ariho Moses, avuga ko amazi bahawe azajya yishyurwa ariko ni amafaranga make, kandi ngo abaturage ntibazayabura.

Yagize ati “Twamaze gushyiraho umuntu uzajya ayishyuza, umuturage azajya yishyura amafaranga hagati y’icumi na makumyabiri (10-20 Frw) ku ijerekani imwe. Ayo mafaranga si menshi abaturage bacu ntibayabura kuko si abakene bikabije, ikindi kandi ntawagereranya ayo mafaranga n’indwara zaterwa n’amazi y’ibirohwa bamwe bavomaga, kuko biratandukanye rwose”.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka