Bugesera: Biyemeje guhangana n’umwanda ubangamira ibidukikije
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko Imboni z’ibidukikije, biyemeje kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye, bakubahisha izina bahawe na Perezida Paul Kagame rya ‘Bugesera y’Ubudasa’, bashimangira ko ribakwiye.

Kuba Bugesera ari Akarere k’ubudasa ni kimwe mu bituma bagira icyerekezo cyo kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye, ariko ngo ibyo byose ntibishobora kugerwaho mu gihe abagatuye batarasobanukirwa akamaro k’isuku.
Kugira ngo bigerweho ngo haracyari byinshi byo kubanza kunozwa, kubera ko kugeza uyu munsi hakigaragara amacupa n’amakarito byakoreshejwe bikijugunywa ahadakwiye, cyane cyane mu bibanza bitubatse, n’ibindi byinshi bidashobora gutuma Akarere kagera ku cyerekezo kihaye, nk’uko Umuyobozi wako Richard Mutabazi, yabigaragarije imboni z’ibidukikije, mu bukangurambaga bugamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Turacyajugunya ibintu ahantu hose, amacupa, amakarito, ibintu byakoreshejwe, udukombe twa salsa mwatekesheje, uducupa twa yahurute zasigaye, byose biracyajugunywa ahabonetse hose. Turacyabona inyubako zituzuye, gusa si ikibazo, ariko hari inyubako ubona ugasanga irasa nabi, yaratawe, yamezemo ibyatsi birayisumba, ni indiri y’abagizi ba nabi, abanyamwanda bayitumamo.”
Nyuma yo kugaragarizwa ibikibangamiye isuku ndetse n’ibidukikije mu Karere ka Bugesera, imboni z’ibidukikije ndetse n’abacukuzi ba Mine na Kariyeri muri ako Karere, biyemeje gukangurira abaturage kurushaho kurangwa n’isuku, kugira ngo bagire Akarere gacyeye kandi gatekanye.

Jean Paul Dukundane wo mu Murenge wa Musenyi, avuga ko umwanda uvugwa bawubona ariko ngo nicyo gihe ngo na bo batange umusanzu wabo.
Ati “Nkanjye ndi umuhinzi, ariko icupa rya pulasitiki iyo riri mu butaka, ugahinga ukaritaba, ugateraho igihingwa ntabwo gikura kubera hasi rya cupa rituma imizi idafata mu butaka, bigahungabanya ibidukikije. Tukaba twiyemeje kurwanya uwo mwanda ugaragara n’utagaragara, tugaragaze isuku, bidafashe kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye.”
Michael Minani wo mu Murenge wa Mwogo, avuga ko bimwe mu byo bagiye guhangana nabyo birimo umwanda ukibangamira ibidukikije.
Ati “Bibangamira ibidukikije kubera ko nk’iyo urunze itaka ahantu ku muhanda, cyangwa ugasanga hari ahantu hacukuye ibinoga bidasobanutse bikarekamo amazi agateza isuri isenyera umuturage. Twiyemeje kureba bya bindi bidakwiriye mu isuku, n’ahandi hose hashobora kudusebya hakatwaka ubudasa bwacu, nitubikora bizadufasha kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye.”
Abafite ibirombe banenzwe kutagira ubwiherero abakozi babo bashobora kwifashisha, ndetse no gucukura barangiza bakahasiga harangaye, gusa na bo biyemeza kwisubiraho bakanoza imikorere nkuko bisabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko guhabwa izina ry’Ubudasa n’Umukuru w’Igihugu, ari kimwe mu bituma bumva ko bagomba kuba Akarere gacyeye, gatekanye kandi kanateye imbere.
Ati “Twongeraga kubibutsa intego yacu n’aho tugana, kugira ngo na bo uruhare rwabo mu kugira Bugesera y’ubudasa rwiyongere. Dufite ibyiciro byinshi twagiye duhugura mu byumweru bibiri bishize, ariko uyu munsi twashakaga kuganira n’Imboni z’Ibidukikije mu rwego rw’isuku, kureba ibidukikije n’umutekano wabyo.”
Ubukangurambaga bumaze igihe kigera ku byumweru bibiri, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa, Isuku hose ihera kuri njye”.
Mu Karere ka Bugesera hari Imidugudu 566, aho muri buri Mudugudu haba imboni y’ibidukikije ireba, igatanga amakuru ndetse ikanajya inama.

Ohereza igitekerezo
|