Bugesera: Biyemeje guha Igihugu amaboko yabo
Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, abatuye mu Karere ka Bugesera, bavuze ko nta kindi babona baratira Igihugu uretse amaboko yabo, kuyagiha biyubakira ibikorwa remezo badategereje ingengo y’imari.
- Ibiro by’umudugudu wa Cyeru byuzuye itwaye asaga miliyoni 18Frw
Byatangajwe n’abatuye mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze, ku wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, mu muhango wo gutaha inyubako y’umudugudu wa Cyeru, biyubakiye mu gihe kirenga umwaka, ikarinda yuzura ari umusanzu w’abatuye umudugudu, yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ubw’amaboko.
Ni nyuma y’uko serivisi zatangirwaga mu ngo z’abayobozi b’umudugudu, bityo bituma biyemeza ko umudugudu ugira ibiro, kugira ngo abaturage babone ahantu hamwe bahurira, bazajya babonera serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
André Rutaganda ni umuturage wo mu mudugudu wa Cyeru, ariko by’umwihariko akaba yari ahagarariye imirimo yo kubaka, avuga ko ari igikorwa abaturage bakoze babikuye ku mutima, ariko ngo ni no mu rwego rwo kwitangira Igihugu, kuko nta kindi babona bakora uretse kugiha amaboko.
Ati “Abaturage bacu bafite indiba y’umutima ufungutse, yo kugira ngo bitangire Igihugu cyabo, Abanyacyeru, Imana yo mu ijuru ibahe ibyiza gusa, uyu musozi uzabe uw’amasezerano. Nta kindi twabona twaratira igihugu, tutakiratiye aya maboko yacu, kuko hari abakiratiye amaraso yabo, twebwe rero twiyemeje kukiratira amaboko yacu”.
- Guverineri Gasana yasabye urubyiruko kugira indangagaciro nk’izaranze ababohoye Igihugu
Umukuru w’umudugudu wa Cyeru, Celestin Ndayisenga, avuga ko ari igikorwa cyakozwe n’abaturage.
Ati “Abaturage twishatsemo imbaraga, kugira ngo natwe dufashe Igihugu cyacu mu iterambere, dutanga amaboko yacu, ubushobozi bwacu, kugira ngo twubake u Rwanda rwacu rwiza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kwibohora urugamba rw’amasasu byarangiye, bakaba bageze mu gihe cyo kwibohora mu bikorwa by’iterambere, imyumvire ndetse no mu bikorwa bifatika.
Ati “Iyo tubonye abaturage bageze aho biyubakira ibiro by’umudugudu, bigaragaza urugendo rw’imyaka 28 abantu bibohora, aho abaturage bageze bavuga bati, dukeneye gukorera ahantu hazima kandi tubigizemo uruhare. Hari ababa bagitekereza ko igikenewe cyose ari ingengo y’imari y’akarere yabikora, ariko iyo ari abaturage bavuze ko bashaka kwikorera ikibuga cy’umupira, kwiyubakira ibiro by’umudugudu, ni ikintu twashyigikira, twakwishimira kandi twakangurira n’abandi bose kugera kuri urwo rwego”.
- Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, avuga ko itariki yizihirizwaho umunsi wo kwibohora ariyo yasezereweho Leta y’abicanyi, amacakubiri no guhagarikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo ababikoze hari indangagaciro bari bafite, ari naho ahera asaba urubyiruko rw’uyu munsi kurangwa nazo.
Ati “Indangagaciro ya mbere ikomeye kandi ihetse izindi ni ugukunda Igihugu, iyo ukunda Igihugu ubutwari buraza, uritanga bihebuje, icyo ni ikintu n’abana bato bakwiye kwiga, kumenya no kubigira ibyabo. Icya kabiri ni ubumwe, ikintu gituma wumva ko muri bamwe, wowe na mugenzi wawe muri bamwe, nk’uko aba bibumbiye hamwe bakubaka umudugudu, bakavuga bati umudugudu wacu”.
- Mayor w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Inzu y’umudugudu ya Cyeru yuzuye itwaye 18,000,500Frw, abatuye uyu mudugudu bakaba biyemeje gukomeza kwikorera ibikorwa remezo, bafata amazi aturuka ku musozi uhanamye yihuta cyane, akabangiriza imihanda.
- Rutaganda avuga ko nta kindi babona baha Igihugu uretse amaboko yabo
- Abaturage bishimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira ibiro by’umudugudu
- Itariki nk’iyi nibwo Ingabo zari iza RPA zahagarikiyeho Jenoside yakorwaga Abatutsi
- Ni umuhango wabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje umudugudu wa Kabeza na Cyeru
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|