Bugesera: Biteguye gufatanya n’abajyanama kugira ngo bese imihigo basigaje

Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko biteguye gufatanyiriza hamwe n’abajyanama b’akarere, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kwesa imihigo itareswa.

Bishimiye kongera guhura n'abajyanama bitoreye
Bishimiye kongera guhura n’abajyanama bitoreye

Ni bimwe mu byo abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Rweru biyemeje tariki 22 Werurwe 2022, ubwo muri ako karere hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama.

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018, hagamijwe kugira ngo abajyanama b’akarere bongere kugera ku baturage babatoye, babereka ibimaze kugerwaho ndetse n’ibiteganywa kugerwaho, kugira ngo bakomeze gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry’akarere.

Abaturage bavuga ko kuba abajyanama bafata umwanya bakaza kubasura ari igikorwa cyiza, kuko babona umwanya wo kubagezaho ibibazo bafite kugira ngo bakomeze kubakorera ubuvugizi, ariko kandi bakanasobanurirwa umusanzu bashobora gutanga, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’akarere kabo.

Alex Tuyishime utuye mu Murenge wa Rweru, avuga ko bakiriye neza gusurwa n’abajyanama kuko bigaragaza ko babazirikana, ariko kandi ngo byamweretse ko nawe agomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Ati “Kugira ngo uruhare rw’umuturage narwo rugaragare, ni uko twasigasira uburyo twajya dutangira mituweri ku gihe kandi ku bushake, tugashishikariza abaturage gushyira abana mu mashuri, tukagendana na gahunda za Leta, kuko bigaragara ko nabo batuba hafi”.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera avuga ko ikigamijwe ari ukwegera abaturage bakumva ibibazo byabo
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko ikigamijwe ari ukwegera abaturage bakumva ibibazo byabo

Violette Nyiraminani avuga ko kimwe mu byamunyuze ari uko yamenye umuyobozi w’Akarere kabo ndetse n’abajyanama bitoreye, ku buryo yanyuzwe n’inyigisho bahawe, agasanga nta kabuza ko agomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Ati “Nta n’ubwo na Mayor w’Akarere jye nari muzi, naje nshishikajwe no kumumenya, hamwe n’abajyanama twatoye, kandi ibyo batwigishije byanyuze cyane. Badusabye gutanga mituweli, gushyira abana mu ishuri, ibyo bintu tugiye kubikora”.

Uretse kwiyemeza gufatanyiriza hamwe n’abajyanama kugira ngo bazese imihigo basigaje, abatuye mu Murenge wa Rweru banatumye abajyanama kubakorera ubuvugizi ngo babone amazi meza kuko ntayo bagira, bigatuma banywa mabi abatera indwara zitandukanye zirimo n’inzoka.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Imelde Mutumwinka, avuga ko ikigamijwe muri iki cyumweru, ari gusubira mu baturage kugira ngo bababwire ibibazo bafite, banabatume, ndetse bongere banababone ko icyo babatoreye bacyubahiriza.

Ati “Hari gahunda twise gutuma umujyanama, ibi biravuga ko abaturage batugezaho ibibazo byose bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi birebana n’akarere, ibirebana n’ubuzima bwo mu mudugudu aho batuye, natwe tubizamure tubigeze hejuru, cyane ko arizo nshingano zacu zo kuvugira umuturage”.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’amazi abatuye mu Murenge wa Rweru bagaragaje, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga KO bakizi kuko amazi ataragera ku bantu bose 100%, hamwe n’ibindi bikorwa remezo birimo amavuriro ndetse n’amashanyarazi, gusa ngo hari ibirimo gukorwa.

Ati “Icyo dukora ni gahunda ihamye, n’igihe twihaye ko byaba byakemutse. Ubwo rero ari hano ku Mujwiri, ari mu Murenge wa Rweru, uwa Juru na Mwogo niho ikibazo kiri cyane, bose turabatekereza, ku buryo muri 2024 amazi azaba yahageze”.

Meya Mutabazi avuga ko abaturage nta kabuza bagomba kuba bagezweho n'amazi meza n'amashanyarazi muri 2024
Meya Mutabazi avuga ko abaturage nta kabuza bagomba kuba bagezweho n’amazi meza n’amashanyarazi muri 2024

Uretse mu Murenge wa Rweru icyumweru cy’umujyanama cyatangirijwe, bikaba biteganyijwe ko abajyanama b’Akarere ka Bugesera uko ari 17, bagomba kugera no mu yindi mirenge igize ako karere, kugira ngo baganire n’abaturage.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’umujyanama n’umuturage mu kwesa imihigo no guhangana na Covid-19”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka