Bugesera: Bifuza ko Abajyanama barushaho kubaba hafi

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, bifuza ko Abajyanama b’Akarere barushaho kubaba hafi, bakamenya ibyifuzo byabo n’uko babayeho.

Abajyanama bavuga ko n'ubwo byari bisanzwe ko bahura n'abaturage ariko muri uku kwezi bizaba akarusho
Abajyanama bavuga ko n’ubwo byari bisanzwe ko bahura n’abaturage ariko muri uku kwezi bizaba akarusho

Babigarutseho ku wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, ubwo mu Murenge wa Juru hatangizwaga Ukwezi kwahariwe ibikorwa bitandukanye by’umujyanama, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.

Abatuye mu Murenge wa Juru bavuga ko kuba ubuyobozi butajya bubegera, hari ibibazo bajya bahura nabyo ntibikemurwe kubera ko batabonye ababakorera ubuvugizi, bityo bigatuma basigara inyuma mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Amos Ngamije yagize ati “Bakomeze kutuba hafi bityo bizajya bituma natwe dushobora kwesa imihigo y’ Umurenge n’Akarere muri rusange”.

Jacqueline Nyiramana na we ati “Ikintu twifuza ni uko batuba hafi bakumva ibyifuzo byacu, nko mu mudugudu wacu umwaka ushize twarahinze turarumbya, twifuza rwose ko batuba hafi bakamenya ibyifuzo byacu n’imibereho tubayeho muri iki gihe”.

Abaturage bifuza ko Abajyanama b'Akarere bababa hafi bakamenya ibibazo byabo
Abaturage bifuza ko Abajyanama b’Akarere bababa hafi bakamenya ibibazo byabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko gahunda y’ibikorwa by’umujyanama ari ngarukamwaka, ariko kuri iyi nshuro bikaba bifite umwihariko w’uko byahawe ukwezi, mu gihe byari bisanzwe bikorwa gusa mu cyumweru kimwe.

Ni gahunda yatangijwe mu 2018, hagamijwe kugira ngo Abajyanama b’Akarere bongere kugera ku baturage babatoye, babereke ibimaze kugerwaho ndetse n’ibiteganywa, kugira ngo bakomeze gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry’Akarere.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’umujyanama, hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo guhura no kuganira n’abaturage, hakumvwa ibibazo byabo bigahabwa umurongo, ariko noneho bakaganira no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Mutumwinka avuga ko biteguye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo
Mutumwinka avuga ko biteguye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Imelde Mutumwinka, avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge, kubera ko kimwe mu bizakorwa muri iyi minsi ari ugusubiza ibyifuzo byabo.

Ati “Ibyo rero ni ibikorwa tuzakomeza gukora muri uku kwezi kose, mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera, rero bashire ubwoba, kuko tubari hafi. Turi kumwe mu mikorere n’imikoranire yacu ya buri munsi, turi hamwe nabo umunsi ku wundi, ntabwo bizagenda nko mu gihe cyatambutse.”

Abaturage nabo barasabwa kwitabira aho Abajyanama bazaba babatumiye muri uku kwezi, kubera ko iyo bahahuriye bibafasha kuganira bakamenya ibyifuzo bafite, nabo bakabagezaho ubutumwa babafitiye.

Hakinwe imikino itandukanye yigisha abaturage kubana mu miryango izira amakimbirane
Hakinwe imikino itandukanye yigisha abaturage kubana mu miryango izira amakimbirane

Biteganyijwe ko ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubujyanama mu Karere ka Bugesera, kwatangijwe tariki 05 kuzarangira tariki 31 Gicurasi 2023, kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Umujyanama n’umuturage mu kwesa imihigo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka