Bugesera: Batashye amavomo umunani, basabwa kuyabungabunga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo umunani yubakiwe abaturage. Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukoresha ubwiherero buboneye.

Abaturage bahawe aya mavomo, basabwe kuyabungabunga dore ko ari ibikorwa remezo bije byiyongera ku byo basanganywe.

Bamwe mu baturage bahawe aya mavomo ni abo mu Murenge wa Rilima by’umwihariko mu Kagari ka Kabeza. Bavuze ko aya mazi aje ari igisubizo aho batuye. Umwe muri bo yagize ati “Tubyakiriye neza. Aya mazi azatugirira akamaro kuko hano hatuye Imidugudu umunani yavomaga muri Mayange, ariko ubu izajya ivoma aha ngaha, bitume wa mukecuru uva kure abona amazi meza, n’iyo yayatuma umwana muto yayamuzanira kuko ari hafi.”

Undi muturage yagize ati “Twishimye cyane birenze kuko hano nta mazi yari ahari, twavomaga kure. Impamvu twishimye ni ukubera ko amazi ni ubuzima. Kubona rero tubonye amazi hafi mu gihe twakoraga ibilometero hafi bibiri biradushimishije cyane.”

Olivier Rukundo, umukozi mu Muryango WaterAid, avuga ko bashishikajwe no guha amazi meza abaturage b’Akarere ka Bugesera bafatanyije n’ubuyobozi bw’aka Karere, bitewe n’uko aho batuye atarahagera.

Yagize ati “Akarere ka Bugesera mu gihe cyatambutse kakunze kugaragaramo ibibazo by’amazi meza. Ni yo mpamvu WaterAid yihaye intego yo kwegera uturere dutandukanye, by’umwihariko Akarere ka Bugesera, kugira ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo abaturage bagezweho amazi meza.”

Mu mushinga WaterAid itangamo amazi mu turere dutatu ari two Bugesera, Rubavu na Nyamagabe biteganyijwe ko uzarangira bakoresheje Miliyoni zisaga 200 baha amazi meza abaturage.

Murenzi JMV, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere mu Karere ka Bugesera, yasabye abaturage begerejwe amazi meza kuzafata neza amavomo bahawe ndetse ngo bakwiye gushyiraho komite ibikurikirana.

Ubwo hatahwaga aya mazi yahawe abatuye Akarere ka Bugesera wabaye umwanya mwiza wo kubakangurira kujya bagira isuku bakanakoresha ubwiherero buboneye nk’uko biri no mu nsanganyamatsiko y’umunsi wo gukaraba intoki wahuriranye no gukoresha ubwiherero buboneye, ikaba igira iti “ibiganza bisukuye ,umusarane usukuye inkingi yo guhangana n’indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane. Uyu mushinga turacyawukeneye cyane kugirango abaturage babone amavomo hafi.

Emmanue l yanditse ku itariki ya: 10-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka