Bugesera: Bashimiye Kagame wabakijije inkomati

Umunyamakuru Divin Uwayo wari umusangiza w’amagambo mu bikorwa byo kwamamaza Chairman wa FPR-Inkotanyi, akaba n’umuturage mu Karere ka Bugesera, yavuze ko umwana wo muri ako Karere yamenyaga gutwara igare ku myaka irindwi gusa kugira ngo abashe kujya kuvoma amazi y’ibirohwa na yo habagaho inkomati (umubyigano).

Abanyabugesera bashimiye Kagame wabakijije inkomati
Abanyabugesera bashimiye Kagame wabakijije inkomati

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, ubwo abaturage b’Akarere ka Bugesera bahuriraga mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Mu buhamya bwatanzwe na Divin Uwayo wavukiye akanakurira mu Karere ka Bugesera, yagarutse ku mateka yaho, yari ashingiye kuri Politiki mbi y’ivangura kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ngo byatumye abana bahavuka bigaga igare ku myaka irindwi kugira ngo babashe kuzenguruka ahantu hatandukanye bashaka amazi na yo babonaga babanje gukomata.

Yagize ati “Nubwo wabaga ungana utyo byagusabaga ko ku igare utwaraho amajerekani atatu ukazenguruka amavomo ashoboka, abazi Rwakibirizi, Kavovo, ahitwa ku Gasenga n’ahandi hose tutirengagije ko hari abavomaga Cyohoha n’ibindi biyaga.”

Akomeza agira ati “N’ubwo twazindukaga gutyo ku ivomo kubera ikibazo cy’amazi twabaga tugisangiye turi benshi havomaga umunyembaraga ngira ngo abo tungana n’abanduta bazi ikintu bita “Inkomati” ariko Nyakubahwa Chairman mwarakoze kudukiza inkomati, ubu Bugesera dufite amazi ni ukuri.”

Yashimye ibikorwa remezo byinshi bamaze kwegerezwa birimo ikibuga cy’indege, imihanda ya kaburimbo, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Umuhanzi, Ingabire Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Knowless, avuga ko yarokotse Jenoside akiri umwana muto ndetse bamwe mu bagize umuryango we bakamureze bamwe bahita bitaba Imana asigarana n’undi umwe.

Avuga ko babaga mu nzu ntoya cyane bitaga ikibahima nawe akazinduka mu gitondo cyane ajya mu kazi kugira ngo abone ibibatunga akamusiga wenyine mu nzu.

Knowless yashimiye Kagame ku byo yagejeje ku Banyarwanda
Knowless yashimiye Kagame ku byo yagejeje ku Banyarwanda

Kubera ubwoba ngo yahisemo kujya arara asakuza akanabyuka asakuza kugira ngo atera ubwoba icyakamugiriye nabi.

Yagize ati “Yagendaga nka saa cyenda z’ijoro kuko akazi yari yarakabonye kure noneho kubera ubwoba bw’uwampohohotera cyangwa igisimba cyandya nigiriye inama yo kujya ndara nsakuza nkazinduka nsakuza kugira ngo urwo rusaku rutere ubwoba icyakangiriye nabi.”

Cyakora ngo ntibyamubujije kwiga n’ubwo atari afite ubushobozi ku buryo asoje ikiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse n’umuziki akora umuzanira iterambere.

Ati “Nababwiye akantu karabonetse (amafaranga) nari mfite inzozi nyinshi, izaciyemo n’izitaracamo harimo no kubaka inzu, mu kazu gato nakuriyemo nagombaga kubaka inini ku buryo icyumba narayemo atari cyo nzindukiramo mu rwego rwo kwisanzura.”

Akomeza agira ati “Ibibanza nabonaga byabaga ari bito, ibinini twabibonye mu Bugesera, tuhubaka inzu ijyanye n’inzozi zanjye.”

Knowless, avuga ko Abanyarwanda bafitiye Inkotanyi umwenda kandi batabasha kwishyura gusa akizeza ko ibyagezweho bazabirinda.

Umuyobozi w'Ishyaka PL
Umuyobozi w’Ishyaka PL

Umuyobozi w’ishyaka PL, Donatille Mukabarisa, nawe yagarutse ku bikorwa byagezweho kubera imiyoborere myiza yimakajwe na Paul Kagame, asaba ko bazamuhundagazaho amajwi ku bwinshi.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Rwigema Freddy

Videwo: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka