Bugesera: Basabwe kuzamura umuhinzi wo hasi binyuze muri Koperative
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abayobozi ba Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera kuzamura umuhinzi wo hasi abikesha ubuhinzi n’inyungu zituruka muri Koperative.

Yabibasabye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, mu ruzinduko yagiriye muri iki gishanga hagamijwe kureba imikoresherezwe yacyo, umusaruro gitanga n’inyungu ku muhinzi.
Ni uruzinduko yatangiriye mu bitaro bya Nyamata, agaragarizwa imitangire ya serivisi n’imbogamizi bifite mu kurushaho gutanga serivisi nziza.
Yasabye Ubuyobozi bw’ibi bitaro kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku babigana kuko kenshi baza bafite uburwayi kandi umurwayi iyo atakiriwe neza kandi ku gihe bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Yanasuye ibigo by’amashuri, ishuri ribanza rya Kavumu mu Murenge wa Mayange na New Hope Adventist Academy mu Murenge wa Nyamata mu rwego rwo kureba uko gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri ishyirwa mu bikorwa.

Guverineri Gasana, yakomereje mu gishanga cya Rurambi gihingwamo umuceri mu Mirenge ya Mwogo na Juru mu Karere ka Bugesera na Masaka mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Iki gishanga gihingwamo n’abahinzi basaga 1700 ku buso bwa Hegitari 1,000.
Abahinzi bagaragaje ko bamaze gutera imbere, kubera umusaruro bakura muri iki gishanga, dore ko umwaka ushize basaruye Toni 3,200.
Yasabye abahinzi kongera umusaruro kuko ukiri mucye bakagera nibura hejuru ya toni zirindwi kuri hegitari imwe ariko by’umwihariko abasaba abayobozi ba Koperative ikorera muri iki gishanga kurushaho guteza imbere umuhinzi abikesha ubuhinzi n’inyungu ziva muri Koperative.

Yagize ati “Murasabwa gufasha umuhinzi wo hasi kubasha gutera imbere abikesha ubuhinzi n’inyungu zituruka muri Koperative, mukanatekereza umushinga w’ubworozi bityo ubuhinzi mukora bwunganirane n’ubworozi, ibisigazwa by’imyaka bitunge inka nazo zibahe ifumbire murusheho kubona umusaruro mwinshi.”
Yabibukije ko Igihugu cyifuza umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza kandi byubakiye ku muryango, asaba buri wese guharanira ko bigerwaho.
Ohereza igitekerezo
|