Bugesera: Barinubira kunywa no gukoresha amazi mabi y’ibiyaga

Abaturage batuye umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera barinubira ko bamaze hafi amezi atatu batabona amazi meza bigatuma bavoma ibiyaga bifite amazi arimo umwanda mwinshi.

Bamwe mu baturage batangiye kurwara mu nda bahamya ko babiterwa ahanini no kunywa cyangwa gukoresha amazi bavoma mu biyaga, akenshi ngo bakayanywa batabanje kuyasukura cyangwa kuyateka.

Umusaza witwa Sendamu Augustin avuga ko aherutse kwa muganga bakamubwira ko arwaye inzoka z’ubwoko butatu, harimo trikomunasi, amibe n’indi atibuka neza.

Sendamu agira ati: “Ubu se wabona amazi atetse yo kunywa, ukabona n’ayo gukaraba, ko n’ubwo wanywa ameza wakarabye umwanda bitakubuza kurwara!”

Abaturage bo mu tugari twa Kimaranzara, Nyabagendwa ndetse n’abo hakurya mu murenge wa Juru, usanga bagorobereza ku kiyaga baje kuvoma, kumesa, banashoye amatungo; hanyuma bagatahana amazi y’ikiyaga yagiyemo imyanda.

Indwara bamwe bemeza ko zibugarije ni inzoka zo mu nda, indwara z’uruhu, inkorora n’ibicurane.

Umurenge wa Rilima usanzwe ufite ibikorwaremezo by’amazi biyavana ku ruganda rwa Ngenda, ariko ngo muri iki gihe cy’impeshyi amazi aragabanuka kandi akenewe na benshi; nk’uko bisobanurwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Gasirabo Gaspard.

Ingamba uwo murenge ufite ni ugukangurira abaturage kugira ibigega binini bibika amazi igihe kirekire, gukora ubuvugizi bwo gusaba ko amazi meza atatambuka ku baturage batayagira mu karere ka Bugesera agana muri Kicukiro; ndetse hakaba na gahunda yaguye yo gushaka andi masoko y’amazi meza.

Uretse ikibazo cyo kubura amazi meza muri imwe mu mirenge y’akarere ka Bugesera, impungenge zo gupfira muri ibyo biyaga zikomeje kwiyongera nyuma y’aho hari abantu bagiye baribwa n’ingona zibamo, hakaba n’umwana witwaga Turabanye waguyemo mu minsi ishize yagiye koga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka