Bugesera: Barasabwa kudahishira abasambanya abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, abana 234 basambanyijwe bagaterwa inda, mu gihe abagera kuri 58 ari bo ibirego byabo byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kuba ibirego byagejejwe muri RIB ari bike, ngo biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba hari imiryango isa nk’igenda yiyunga, akenshi bakazahitamo kuvuga abasambanyije abana ari uko banze gutanga ibyo babasezeranyije, birimo kumwitaho.

Ubwo mu Karere ka Bugesera habaga inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore ya mbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Yvette Imanishimwe, yavuze ko biteye inkeke kuba mu bana 234 basambanyijwe bagaterwa inda, 58 gusa ari bo bagejeje ibirego muri RIB.

Yagize ati “Ni uruhare rwacu kugira ngo dushishikarize ababyeyi n’imiryango duturanye, kugira ngo uwagira iki kibazo yihutire kugera kwa muganga. Biba biteye agahinda iyo umwana yasambanyijwe ari umwangavu tugaceceka, bakarinda aho bamutera inda, bakamutera na SIDA, kandi kwa muganga dufite serivisi ya Isange One Stop Center ishobora gukumira”.

Yakomeje agira ati “Yego yasambanyijwe birababaje binateye agahinda, ariko byibuza ntaterwe n’iyo nda, ntiyanduzwe n’izo ndwara zo mu mibonano mpuzabitsina, ugasanga iyo twakererewe kubivuga hari ibyinshi umwana ahura na byo bitari byiza”.

Mu bana 234 basambanyijwe bagaterwa inda mu Karere ka Bugesera, 50 muri bo basubijwe mu ishuri. Kuba uyu mubare ari muto ugereranyije n’abatewe inda, ngo byatewe n’uko abakuriwe n’ababyaye batashoboye gusubizwa mu ishuri kuko baba bagomba kwita ku bana babo, ku buryo bimusaba kubanza gufata igihe akabanza gusubirana kugira ngo asubire mu ishuri.

Uretse 50 basubijwe mu ishuri, hari abagera kuri 228 bafashijwe bagahabwa ubufasha butandukanye burimo kwiga imyuga, guhabwa mituweli no kurihirwa amafaranga y’ishuri.

Bamwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Bugesera, bavuga ko zimwe mu mpamvu zihishe inyuma y’isambanywa n’inda ziterwa abana b’abangavu, zirimo kudohoka ku nshingano kw’ababyeyi.

Uwitwa Germaine Mukankusi avuga ko bimwe mu bituma imibare y’abana basambanywa bagaterwa inda yiyongera biterwa n’uko harimo ababyeyi badohotse ku nshingano zabo mu rugo.

Ati “Umubyeyi mu rugo ugasanga yadohotse ku nshingano, umwana ntamuganiriza, umwana arataha bwije ntamubaza ati uvuye hehe, arazana impano yahawe n’abantu atazi, ntamubaza ati wayikuye hehe, ugasanga umwana uko umubyeyi atamwegera ngo baganire babe inshuti, icyo kintu kigatuma abana b’abangavu bashukishwa utuntu bagaterwa inda”.

Ikindi ni uko usanga abana bafite amakuru macye, kuko batajya baganirizwa ku buzima bw’imyororokere, ngo banaganirizwe ku mibonano mpuzabitsana, kugira ngo bagire amakuru bamenya ndetse n’ingaruka bashobora guhura na zo.

Abana kandi bakwiye kwigishwa guhakana igihe bahuye n’abagabo cyangwa abasore bashaka kugira ibyo babashukisha bagamije kubasambanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka