Bugesera: Barasaba gusanirwa isoko kubera ko ribateza igihombo

Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba gusanirwa isoko kubera ko igihe imvura iguye, ibicuruzwa byabo byangirika bikabateza igihombo.

Bavuga ko iryo soko rizwi nk’irya Kabukuba rishaje cyane kubera ko rimaze igihe kinini ryubatswe, ku buryo ryangiritse amabati bigatuma iyo imvura iguye biba ngombwa ko banura ibicuruzwa byabo bikaviramo bimwe kwangirika bikabateza igihombo.

Ubwo mu Murenge wa Juru hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubujyanama ku rwego rw’Akarere ka Bugesera tariki 05 Gicurasi 2023, abatuye muri uwo Murenge basabye abajyanama ko babakorera ubuvugizi kugira ngo isoko ryabo rikorwe birusheho kuborohereza gukora ubucuruzi bwabo.

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Kabukuba baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bavuga ko iyo imvura iguye banyagirwa ibicuruzwa byabo bikangirika bagahitamo kwanura bakareba aho baba bugamye kubera ko ridafite n’ububiko bwagenewe kubikwamo ibicuruzwa by’abarikoreramo.

Umwe mu baricururizamo yagize ati “Iyo imvura iguye amashara atugeraho tukanura, tuba twanahombye kuko twanura mu mvura hakaba ibinyanyagirika n’ibindi birimo kunyagirwa, twivuza ko badushyira ahantu heza hubakiye”.

Mugenzi we ati “Imvura iragwa amazi akamanuka ari menshi akuzura isoko ryose kugeza ubwo tugiye kugama, twugama mu gice cya gatatu iriya ruguru, nta muntu wugama aha hafi, ibintu biranyagirwa, bikangirika kuko amacunga ahita amera nk’ibintu byatetswe, bikadusaba kwanura kugira ngo bitangirika, ni ukuvuga ngo iyo imvura iguye nta mutekano tuba dufite.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru Aimable Gaddafi nawe yemeranya n’abaturage bavuga ko isoko rya Kabukuba ryangiritse kandi rikeneye gusanwa, kubera ko kuba ridakoze bibateza igihombo.

Ati “Isoko rirakuze kubera ko rimaze imyaka igera 10 cyangwa irenga ryubatswe, rikeneye kuba hari ibyo ryakorerwa kugira ngo rivugururwe, hari ibice bimwe na bimwe bigaragara ko amabati atameze neza, nko mu bihe by’imvura hakaba hava, ababishinzwe bo ku rwego rw’Akarere bararisuye, hemezwa ko ryasanwa, dutegereje ko ryazashyirwa mu ngengo y’imari kugira ngo rishobore kubakwa”.

Ubwo yari ayoboye itsinda ry’abajyanama b’Akarere mu bikorwa byahariwe ukwezi k’ubujyanama, Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera Imelde Mutumwinka, yagize ati :“Navuga nti bashonje bahishiwe, turakorana, turimo turashaka ingengo y’imari iyo mishinga inozwe, rero nibahumure bashonje bahishiwe, ntabwo nabo bazasigara inyuma, tubafite mu ngengo y’imari”.

Umurenge wa Juru ni umwe mu Mirenge yeza cyane mu Karere ka Bugesera, ukaba ugizwe n’Utugari 5, Imidugudu 32 igizwe n’ingo 9012 zituwe n’abaturage 33753.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka