Bugesera: Bahigiye kwesa imihigo yari yaradindijwe na Covid-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko burajwe inshinga no kwesa imihigo yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, yiganjemo iyasabaga guhuza abantu benshi.

Bahigiye ko bagomba kwesa imihigo isigaye mu gihe cy'amezi atatu ari imbere
Bahigiye ko bagomba kwesa imihigo isigaye mu gihe cy’amezi atatu ari imbere

Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yateranye ku wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022, ihurije hamwe inzego zitandukanye z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, hamwe n’abafatanyabikorwa bako.

Muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’uterere zibanzweho, bagarutse cyane mu bikubiye mu mihigo yahizwe mu mwaka wa 2022, aho ubuyobozi bw’akarere bwerekanye ko hari byinshi bimaze kugerwaho kuko bageze ku kigero kiri hejuru ya 70%, banahigira kwesa 100% mu gihe cy’amezi atatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko mu mihigo 94 bahigiye imbere ya Perezida wa Repabulika, mu gusoza ukwezi kwa Gashyantare bari bageze kuri 78.7%.

Ati “Aho tubona tukiri inyuma, ni imihigo akenshi ijyanye n’ubukangurambaga yasabaga guhuza abantu benshi, imihigo y’ibyagombaga gukorwa mu muganda, guhuza abantu benshi ukabaha ubutumwa, kubapima indwara zitandura bisaba kuba baje ari benshi. Ni imihigo yagiye idindizwa na Covid-19 twari turimo”.

Imbere y'ubuyobozi bw'Intara, biyemeje kuzesa imihigo isigaye mbere y'igihe cyagenwe
Imbere y’ubuyobozi bw’Intara, biyemeje kuzesa imihigo isigaye mbere y’igihe cyagenwe

Akomeza agira ati “Ariko uko tugenda tuyitsinda n’abakingirwa baba benshi, kugerageza guhuza abantu biragenda bishoboka, niyo mpamvu tuvuga ko muri aya mezi atatu ari imbere, ariho tugiye gushyira imbaraga kugira ngo imihigo yacu tuyese 100%”.

Uretse imihigo y’uyu mwaka, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahigiye ko mbere y’uko ukwezi kwa Mata kurangira, bagomba kuba bamaze kwesa umuhigo wo kwishyura mituweri y’umwaka utaha.

Justine Faida wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, ati “Ku bijyanye na mituweri twiyemeje ko bitarenze ku itariki 30 Mata, mituweri bazarasa ku ntego tukaba tweseje umuhigo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru Kadafi Aimable, ati “Ku muhigo wa ejo heza nitwe tuza kw’isonga turi ku 120%, ku muhigo wa mituweri w’umwaka utaha twari twariyemeje n’inzego dukora ko tuzarangizanya n’ukwezi kwa gatanu gushira, ariko nanjye ndumva ko tugomba gusozanya n’ukwezi kwa kane”.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba asanga gukorera ku mihigo bituma ibikorwa birushaho kugenda neza
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba asanga gukorera ku mihigo bituma ibikorwa birushaho kugenda neza

Umuyobozi w’Intara y’Iburasizuba Emmanuel Gasana, avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukwisuzuma ubwabo, bareba imikorere, imikoranire, n’imitangire ya serivisi, byose biganisha ku kwesa imihigo ijyana abaturage aheza.

Ati “Gukorera ku bipimo n’imibare birafasha, kuko ni ibintu bifatika iyo bihaye itariki. Iyo mpuzandengo baba bihaye kuri bose, biranashoboka ko icyo gihe bazaba batabigezeho neza, ariko muri rusange iyo bihaye igihe, bituma bajya mu rugo bakavuga bati dore igihe ni iki, bakajya mu bakangurambaga bakabafasha kwihutisha igikorwa”.

Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu igihe cyose haba hariho kwiha igihe, ubwo rero igihe bihaye ni ukwezi kwa kane kurangira, turizera ko ariho bazaba bageze kuri byinshi kurushaho, kuko n’ahari icyuho bazaba bahabonye bahibande”.

Abayobozi basabwa kwandika ibyavuzwe mu nama
Abayobozi basabwa kwandika ibyavuzwe mu nama

Bimwe mu bikibangamiye akarere birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’inzoga z’inkorano n’urumogi, byiyongeraho ibyaha by’ubujura, gusambanya abana n’ibindi byiganjemo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka