Bugesera: Bahawe amagare azabafasha kunoza akazi kabo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, abafashamyumvire 30 mu bumwe n’ubwiyunge bo mu Karere ka Bugesera bahawe amagare mashya 30 afite agaciro ka Miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo magare akazabafasha mu ngendo zijyanye n’akazi kabo bityo bakakanoza.

Guverineri Emmanuel Gasana ashyikiriza igare umwe mu bafashamyumvire
Guverineri Emmanuel Gasana ashyikiriza igare umwe mu bafashamyumvire

Ni amagare yatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga witwa ’Interpeace’ uharanira amahoro arambye mu bihugu bitandukanye, akaba yagejejwe ku bo yagenewe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard n’abandi bayobozi batandunye.

Umwe mu bafashamyumvire wahawe igare, Nyiramayonde Jacqueline ufite imyaka 54 ukomoka mu Murenge wa Mayange, yavuze ko yishimiye igare ahawe kuko rizajya rimworohereza kugera ku bagenerwabikorwa hirya no hino mu Murenge, kuko ubundi ngo ingendo zabavunaga.

Yagize ati "Ni inyoroshyarugendo izajya idufasha mu bikorwa dukora byo guhuza abantu mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge".

Ubundi ngo ibikorwa by’ubufashamyumvire mu bumwe n’ubwiyunge babikorera mu mirenge nk’uko Nyiramayonde abivuga, baba bazi abantu bagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse.

Icyo bakora ngo basanga abo bagize uruhare muri Jenoside bakabasobanurira uburemere bw’icyaha bakoze n’ingaruka cyagize mu muryango Nyarwanda, bityo ko bagombye kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi.

Uko ni na ko begera abarokotse Jenoside bakabasobanurira ibyiza biri mu gutanga imbabazi igihe bazisabwe, ko bibafasha mu kuruhuka ku mutima no kubona imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere. Iyo ibyo birangiye abo bafashamyumvire baherekeza abo baba biyemeje gusaba imbabazi kuko ngo ntibiba byoroshye no kugera mu maso y’abo bahemukiye.

Yagize ati "Muri rusange tubona ubumwe n’ubwiyunge bugenda bugerwaho kuko abantu ntibakishishanya, barashyingirana nk’uko byahoze cyera".

Bishimiye amagare bahawe
Bishimiye amagare bahawe

Murekezi Xavier na we wahawe igare aturutse mu Murenge wa Kamabuye, avuga ko aryishimiye kuko ngo rizamufasha mu bikorwa asanzwe akora byo gufasha mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati "Nzaryifashisha n’ubwo namugaye amaguru ntaritwara bazajya bampeka njyanye raporo ku Murenge cyangwa se ngiye no mu nama, kuko ubundi nishyuraga umunyonzi buri gihe".

Umuyobozi wa’ Interpeace’ mu Rwanda, Kayitare Frank, yavuze ko ayo magare yatanzwe mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hari n’ibindi bikorwa bafatanyamo n’Akarere ka Bugesera birimo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ibindi, kandi ngo gahunda y’uwo muryango ni ukujya gukorera no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko umwaka ushize Bugesera yaje ku mwanya wa Kabiri mu bumwe n’ubwiyunge, ariko nyuma yo kubona uwo mwanya ngo bafashe akanya ko kwisuzuma, bashima ibyatumye bawugeraho bavuye ku mwanya wa 7 ariko banibaza igituma bataza ku mwanya wa mbere, babona ko bakwiriye kugira ibindi bakora birimo no korohereza abafashamyumvire mu mirenge yose y’ako karere.

Ni muri urwo rwego batanze ayo magare ku bufatanye na ’interpeace’ kandi akaba azafasha abo bafashamyumvire mu kazi kabo, ibyo hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye, bikazazamura ubumwe n’ubwiyunge mu Karere kakazagera no ku mwanya wa mbere ubutaha.

Gusa ngo kuko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge atari ikintu umuntu yubaka ngo asakare arangize, ngo urugendo rurakomeza.

Mu ijambo Guverineri Gasana yagejeje ku bari aho, yibukije gato amateka mabi na politiki yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, ariko hakaba na politiki nziza yaje ihagarika Jenoside noneho ikazana ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yagize ati "Twe twahisemo politiki nziza yo kuba umwe, tukubaka ‘Ndi Umunyarwanda’.Twaje gushimangira amahitamo yacu yo kuba umwe. Ndabashimiye kuba ku isonga mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, amagare muhawe ni ishimwe kuko ukoze neza arashimwa".

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Yakomeje avuga ko ashima ubufatanye bw’Akarere ka Bugesera na Interpeace bwatumye abo bafashamyumvire babona amagare abafasha mu bikorwa byabo, kuko ngo bizabafasha mu gukora neza akazi bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka