Bugesera: Babura amazi kubera umuyoboro udashoboye bagasaba ko wasimburwa

Abaturage bo mu mudugudu wa Rukora mu Kagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barasaba guhindurirwa umuyoboro w’amazi kuko uhari udafite imbaraga zihagije kandi ukunda kwangirika bakamara iminsi barayabuze.

Umuyoboro bafite ngo ni uwazanywe n’umuturage ku giti cye, nyuma abandi bakaza kugenda bawufatiraho, none bakaba barawurushije imbaraga ku buryo bahora babura amazi bitewe n’uko umuyoboro wangiritse bakawusana mu buryo butarambye.

Kuri ubu ngo uwo muyoboro ufite uburebure bwa metero zigera kuri 800 ufatiraho abantu basaga 100 ku buryo kuwusana bisaba kubikora mu buryo burambye, bikaba birenze ubushobozi bw’abaturage.

Iyo wangiritse biteza ibibazo abaturage birimo kubura amazi kuko mu gihe utarakorwa ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), kibafungira amazi bigatuma bajya kuvoma ahandi, aho kuyabona bibasaba amafaranga 100 ku ijerekani, ari na ho bahera basaba ko basanirwa umuyoboro mu buryo burambye kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke burundu.

Jean Paul Ngiruwonsanga avuga ko ibibazo by’uwo muyoboro babimaranye igihe kirekire, kuko bagiye bafata igihe bakabyisanira buri uko wangirikaga, ariko kubera ko wagiye ukomeza gufatirwaho n’abantu benshi batandukanye, bituma nta gihe umara utangiritse kubera udafite ubushobozi bwo gutanga amazi ku mubare munini.

Ati “Bigeze ku rwego abaturage tutakibona ubushobozi bwo kugira ikintu twakwimarira kuri uyu muyoboro kugira ngo tuwusane, twasabaga Leta kuba yadusimburiza uyu muyoboro tukabona undi ufite imbaraga ku buryo abandi bantu benshi bawufatiraho kandi tukabona amazi natwe ku buryo bwiza nk’abandi baturage”.

Consolée Mukanyandwi avuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije akaba asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bayabone.

Ati “Iyo amazi yatobotse aha ngaha bidusaba kugenda tunyura mu baturage tubasaba ibiceri byo kuba twakusanya ngo ducukure, tugure ibyuma byo gufunga hagati y’itiyo n’indi haba hacitse, ndetse wagera ku muturage akakubwira ko ibyo bitamureba. Ni ibintu bibaho igihe kirekire pe, tubura amazi ukwezi kugashyira, tukagenda mu ngo zacu abantu bakamera nk’abatarigeze amazi kandi byitwa ngo dufite umuyoboro, tukaba dusaba ababishinzwe ko badushakira ugasimburwa”.

Basaba kubakirwa umuyoboro w'amazi mushya kuko uwo basanganywe ari uguhora basana
Basaba kubakirwa umuyoboro w’amazi mushya kuko uwo basanganywe ari uguhora basana

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Bugesera, Bora Odette Uwimana, avuga ko ikibazo batari bakizi ariko kandi ngo igihe habaye ikibazo nk’icyo biba byiza ko bakwegera ubuyobozi bwa WASAC bakareba uburyo cyakemurwa.

Ati “Iyo bafite bene icyo kibazo ntabwo bavugana n’umukozi wa WASAC, ahubwo begera ubuyobozi bwayo bakavuga ikibazo bafite noneho bakajya kuhasura hagashakwa igisubizo, nabo rero ntacyo bakoze. Icyo nababwira nibegere ubuyobozi bwa WASAC i Nyamata hanyuma bagirwe inama y’icyakorwa”.

Akarere ka Bugesera kageze ku gipimo cya 72% mu kugeza amazi meza ku baturage, mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda ari uko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka