Bugesera: Ba Gitifu 3 b’imirenge bahagaritswe by’agateganyo

Mu bugenzuzi buri gukorwa n’intara y’Iburasirazuba mu bigendanye n’isuku bwasize ba gitifu 3 b’ibirenge ndetse n’abagitifu b’utugari gahagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza neza inshingano z’akazi.

Richard Mutabazi, umuyobozi w'akarere ka Bugesera
Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangarije Kigali Today ko ari isuzuma barimo bakora nyuma y’ubukangurambaga bw’isuku bwakozwe.

Ati “ Ubu turimo kureba inshingano zijyanye no kwita ku isuku kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu abo basanze batarashyize mu bikorwa ibijyanye no kugira isuku agahagarikwa by’agateganyo”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ba gitifu b’imirenge itatu Nyamata, Ntarama na Gashora ndetse n’ab’utugari 10 bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko ko batirukanywe bakiri mu kazi.

Meya Mutabazi avuga ko hari n’abandi bakozi bo ku rwego rw’akarere bahagaritswe, abo ku rwego rw’utugari, ndetse no kurwego rw’umudugudu.

Abajijwe umubare w’abahagaritswe by’agateganyo uko ungana Meya Mutabazi yasubije ko ari urutonde rw’abantu benshi kandi rugikomeza bitewe n’amakosa bazasanga atarakosowe mu kunoza isuku muri aka karere.

Ati “ Mukazi dukora iyo dusanze utaranogeje inshingano dukurikiza amategeko agenga umukozi, icya mbere tugusaba ibisobanuro mu magambo, icyakabiri turakwandikira ugasubiza, iyo usibije dushobora kunyurwa cyangwa kutanyurwa n’ibisobanuro watanze noneho hagakurikiraho guhanwa, iyo tuguhannye rero dukurikiza uburemere bw’ikosa umuntu yakoze”.

Meya Mutabazi avuga ko ibihano bitangwa mu buryo butandukanye hakurikijwe ikosa umuntu yakoze, nko kuba umuntu yakora ikosa ritakwihanganirwa akaba yakwirukanwa burundu, kuba yakwihanangirizwa, kuba yagawa nyuma akikosora.
Meya Mutabazi avuga ko abahagaritswe by’agateganyo bakiri mu nshingano kuko batirukanywe.

Ubu bugenzuzi bwakozwe buracyakomeje kuburyo aho bazasanga ahri abayobozi batubahiriza inshingano zabo bazabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Meya Richard niwe wakagobye guhagara mukazi ke kuko ntabwo arimo guteza imbere akarere kacu.
1.imihanda reka da duheruka iyo meya rwagaju yasize .
2.umuriro nimucyeye mukarere urajyenda cyane.
3.amazi arajyenda cyanee kdi ngo dufite uruganda hariya bugesera ugasanga rurasavinga ahandi twe ntayo dufite.

Arnourd yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

ISUKU N’ISOKO Y’UBUZIMA KANDI KU’IGISHA NI UGUHOZAHO .NIBAKANGUKE UMUTURAGE UBAMUBUZIMABUDAFITE ISUKU BUGARAGAZA UMUYOBOZI UDASHOBOYE.BISUBIREHO.

NITWA VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka