Bugesera: Amazi y’ikiyaga cya Kidogo akomeje gufunga umuhanda

Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 13 umuhanda wa kaburimbo Liziyeri-Nyabagendwa-Rilima-Kabukuba-Kabuga, ntabwo ari nyabagendwa kubera ikibazo cy’umwuzure watewe n’amazi y’ikiyaga cya Kidogo, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Umuhanda ukomeje gufungwa n
Umuhanda ukomeje gufungwa n’amazi yawurengeye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Murwanashyaka Oscar, yatangarije Kigali Today ko ikibazo cy’uyu mwuzure cyatangiye ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, amazi aba menshi mu muhanda ku buryo abagenzi batabona aho baca, bajya mu mujyi wa Kigali.

Kugira ngo uyu mwuzure udateza ikibazo bahise bifashisha ubwato bw’ibiti, abasare bakajya bambutsa abantu.

Ati “Iminsi ibiri ya mbere twifashishaga ubwato ariko uko iminsi amazi agenda agabanuka ababishoboye bakayacamo n’amaguru, ariko bigasaba kwitwararika kugira ngo atagira uwo atwara akarohama”.

Gitifu Murwanashyaka avuga ko aya mazi aturuka mu Kagera akiroha muri iki kiyaga cya Kidogo, maze nacyo cyakuzura kikamena mu muhanda no mu mirima y’abatura.

Murwanashyaka avuga ko ahakunze kwibasirwa n’uyu mwuzure ari mu mudugudu wa Gaseke, n’uwa Kivumu, no mu Kagari ka Ntarama mu Murenge wa Rilima.

Imodoka ntizishobora kuhatambuka
Imodoka ntizishobora kuhatambuka

Uyu mwuzure ukunze kubaho igihe cy’imvura y’itumba ndetse n’umuhindo, kuko aribwo icyo kiyaga cyuzura kikamena amazi mu mirima y’abaturage no mu muhanda.

Aya mazi kandi n’ubwo abuza imigenderanire hagati y’uturere twa Bugesera na Kigali, akunze no kwangiza imyaka y’abaturage ikarengerwa nk’uko bivugwa na Mutuyemariya Peteronile, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Kimaranzara mu Murenge wa Rilima.

Ati “Bishobotse abafite ubushobozi mu nshingano zabo zo gucunga ibiyaga, bareba uko amazi yayobywa ntajye mu mirima y’abaturage ngo abatere igihombo, ndetse ngo anafunge umuhanda kuko bituma abaturage batabasha kugenderanirana uko bikwiye.”

Abaturage bo muri uyu murenge nabo bavuga ko muri ibi bihe by’imvura bigorana guca muri uyu muhanda, kuko biba bisaba kugenda baguhetse mu mugongo cyangwa ukajya mu bwato kugira ngo ubashe kugera aho ugiye.

Karenzi Simon avuga ko yifuza ko habaho guhanga undi muhanda ku gice kitagerwaho n’uwo mwuzure, kugira ngo birinde ingorane zose zaterwa n’ayo mazi.

Ari abaturage ndetse n’ubuybozi bw’inzego z’ibanze bose bahuriza ku cyifuzo cyo gufashwa hagasuzumwa impamvu y’icyo kibazo kugira ngo gikemurwe burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka