Bugesera: Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahaye ubuhamya Abanya-Ethiopia

Abakozi muri Minisiteri y’Amahoro n’ab’Umuryango uharanira Amahoro ku Isi Interpeace muri Ethiopia, bumvise ubuhamya bw’abaturage b’Akarere ka Bugesera bagize amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe.

Asma Rede wo muri Ethiopia amaze kumva ubuhamya bw'Ababyeyi barokotse Jenoside bo mu Bugesera
Asma Rede wo muri Ethiopia amaze kumva ubuhamya bw’Ababyeyi barokotse Jenoside bo mu Bugesera

Aba bayobozi muri Ethiopia bavuga ko bifuza ubuhamya bw’Abanyarwanda bwabafasha kujya kunga amoko yo muri icyo gihugu arenga 84.

Umubyeyi witwa Mukagihana Hillarie utuye mu Mudugudu wa Rusekera, Akagari ka Kibungo, Umurenge wa Ntarama avuga ko yari yararwaye urwango, bitewe n’uko yiciwe umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Najyaga gusenga mu Kiliziya nkumva nta muntu nahana na we amahoro ya Kirisitu, ariko ibiganiro bya ’Mvura Nkuvure’ byatumye tubabarirana."

Minas Fesehe wa Interpeace muri Ethiopia ari kumwe n'uwarokotse Jenoside mu Bugesera
Minas Fesehe wa Interpeace muri Ethiopia ari kumwe n’uwarokotse Jenoside mu Bugesera

Uwitwa Giraneza John utuye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, Akagari ka Batima mu Murenge wa Rweru w’Akarere ka Bugesera we byari bikabije, kuko ngo yari yarashatse umuhoro wo kuzihorera ku bamwiciye abe bose.

Giraneza yabonye atishwe n’amahiri akwikiyemo imisumari, umuryango waramushizeho, aza i Kigali gutungwa n’imyanda yo ku kimoteri cya Nyanza ya Kicukiro.

Ati "Numvaga ntasubira kubana n’abanyiciye, ni bwo abantu ba Prison Fellowship bansangaga ku kimoteri , Bishop Déo Gashagaza aranyinginga, baranzana banyereka inzu banyubakiye ariko mbonye abo tuzabana nahise njya kugura umuhoro mvuga nti ’nta Muhutu uzanyinjirira mu nzu."

Abarokotse Jenoside hamwe n'abayikoze bakihana bo mu Bugesera basabanye n'Abanya-Ethiopia
Abarokotse Jenoside hamwe n’abayikoze bakihana bo mu Bugesera basabanye n’Abanya-Ethiopia

Buhoro buhoro, inyigisho n’ibikorwa bya Prison Fellowship byaramuhinduye ndetse agera n’ubwo ashakana na Uwimana Marie Jeanne wo mu muryango wamwiciye abe.

Ntezirizaza Philbert wishe abo mu muryango wa Izagiriza Marie we avuga ko yafunguwe agakomeza kugira ubwoba bw’uko azicwa, ariko amaze gusaba imbabazi akazihabwa ngo bwarashize.

Abana ba Ntezirizaza n’aba Izagiriza ubu babanye nk’abavandimwe ku buryo banabyarana muri batisimu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango ’Prison Fellowship’, Celestin Ngaruyinka avuga ko Ijambo ry’Imana ryajyanaga n’ibikorwa byo kubakira abarokotse n’ababiciye, bose bakabana.

Mukagihana Hillarie atanga ubuhamya
Mukagihana Hillarie atanga ubuhamya

Ngaruyinka akomeza avuga ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’abaturage ba Rweru bumaze kureshya abanyamahanga barenga 200, baje kureba iterambere bagezeho ririmo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi ushinzwe Ubumwe muri Minisiteri y’Amahoro ya Ethiopia, Asma Rede avuga ko ubuhamya bw’abo baturage buzafasha abo mu gihugu cye kurwanya ivangura.

Rede agira ati "Muri Ethiopia hari amakimbirane, hari impunzi, dukeneye guhagarika amacakubiri, duharanire kurebana neza twese nk’abavandimwe, amacakubiri n’ubwo yaba yoroheje aratinda akavamo ikintu kibi gikomeye."

Giraneza warokotse Jenoside yashakanye n'uwo mu muryango wamwiciye abe
Giraneza warokotse Jenoside yashakanye n’uwo mu muryango wamwiciye abe

Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu baturage bo mu Rwanda na Ethiopia akomeje gufashwa n’Umuryango Interpeace muri ibyo bihugu byombi.

Umuyobozi muri Interpeace Rwanda ushinzwe ibikorwa, Margaret Mahoro, yifuza ko ishusho y’Ubumwe mu baturage bakorana yagera mu Gihugu hose.

Interpeace ivuga ko mu myaka ibiri ishize imaze gufasha abarenga 2000 muri porogaramu yiswe "Mvura Nkuvure" hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo ’Prison Fellowship’ mu Karere ka Bugesera.

Interpeace ivuga ko urwo rugero rwatumye iyo gahunda yagurirwa mu tundi turere dutanu twa Nyamagabe, Nyabihu, Musanze, Ngoma na Nyagatare, aho iteganya gufasha abasaga 20,000 kubohokera mu biganiro bya "Mvura Nkuvure" binyuze mu matsinda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, avuga ko barimo kugendera mu ntego igira iti "Twahisemo kuba umwe."

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Bugesera abaganiriza
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera abaganiriza
Bimwe mu bikorwa by'ubudozi byakomotse ku bumwe n'ubwiyunge
Bimwe mu bikorwa by’ubudozi byakomotse ku bumwe n’ubwiyunge
Abakozi ba Interpeace muri Ethiopia no mu Rwanda babaganiriza
Abakozi ba Interpeace muri Ethiopia no mu Rwanda babaganiriza
Rede wo muri Ethiopia abaganiriza
Rede wo muri Ethiopia abaganiriza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka