Bugesera: Abayobozi b’Imirenge, Utugari n’Imidugudu basinye imihigo yo kunoza isuku

Mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera, yateranye ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ikitabirwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yibanze ku isuku n’isukura, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa, isuku rusange ihera kuri njye”, abayobozi batandukanye bakaba basinye imihigo yo muri urwo rwego.

Umwe mu bayobozi asinya imihigo imbere ya Meya Mutabazi
Umwe mu bayobozi asinya imihigo imbere ya Meya Mutabazi

Ni inama yateguwe n’Akarere ka Bugesera yitabirwa n’Abakuru b’Imidugudu yose uko ari 566, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari uko ari 71, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye urugaga rw’abikorera (PSF), abahagarariye imishinga itandukanye ikorera muri ako Karere n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Iyo nama yanabaye umwanya wo gusinya imihigo ijyanye n’isuku n’isukura hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, nabo basinyana n’ab’Utugari, aba nabo basinyana n’abakuru b’Imidugudu, iyo mihigo yasinywe ikaba igomba kugera kuri buri rugo.

Umwe mu bayobozi b’imidugudu witwa Sebahire Emmanuel, witabiriye iyo nama, yasobanuye ibyo yungutse, n’ibyo agiye gukora mu rwego rwo kongera isuku aho ayobora, cyane ko basabwe kwita ku isuku ahantu hane, ni ukuvuga isuku aho abantu batuye, aho bakorera, ku mubiri ndetse no mu bidukikije, harimo n’ibikorwa remezo.

Yagize ati “Aya mahugurwa turayishimiye cyane, ni ukuvuga ngo iki gikorwa cy’isuku, mu mudugudu iwacu hari bamwe bari batarabasha kubyumva, ariko ubungubu umuturage arabyumva, kuko twahereye ku bwiherero, niho wabonaga bibangamye. Kugeza kuri iyi segonda nta bwiherero wabona butameze neza, benshi bamaze kubyumva kubera imibanire myiza na komite z’umudugudu, amasibo, inshuti z’umuryango n’abandi. Gusinya imihigo ntabwo ari ubwa mbere tubikoze, kuko ubu dutangiye umwaka wa 2023-2024, ni ikintu abaturage basanzwe bamenyereye, ko byri wese agira umuhigo wo mu rugo rwe n’ibyo agomba kugeraho”.

Meya Mutabazi Richard mu gikorwa cyo gusinya imihigo ijyanye n
Meya Mutabazi Richard mu gikorwa cyo gusinya imihigo ijyanye n’isuku

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko icy’ingenzi mu byaganiriwe muri iyo nama, ari ubukangurambaga ku isuku n’isukura bumaze hafi ukwezi bukorwa, bwo kureba uko isuku ihagaze yaba aho abantu batuye, aho bakorera, ku mubiri n’ahandi, ibyo bikaba byaragiye bivamo ibyemezo bikomeye byo kubaza abantu inshingano, nk’uko ari amahitamo y’Igihugu.

Yagize ati, “Icyo iyi nama y’uyu munsi itumariye, ni uko tutari twahura n’abayobozi bose b’imidugudu ngo dutangire ubutumwa hamwe, uretse kuvuga ngo twabuhaye ab’Imirenge nabo babumanure, kwizera rero ko bwageze kuri buri mudugudu, ni uburyo nk’ubu bw’inama mpuzabikorwa, tukabiganirira hamwe, ubutumwa bakabutwarira hamwe, ubundi tukajya mu ngamba, tukareba ko twakemura ikibazo”.

Ati “Mu byo kubaza inshingano, hamaze kubazwa benshi. Duhereye no kuri twebwe, natwe turazibazwa kuko iyo urundi rwego rwaje kukwereka ikibazo kiri iwawe, nawe uba wanenzwe. Ibyo rero ni amahitamo nk’Igihugu twakoze, kubazanya inshingano, kandi nk’uko mubizi, kwemera kunengwa ni bimwe mu byubatse Igihugu cyacu cyangwa bituma dutera imbere”.

Yungamo ati “Nyakubahawa Perezida wa Repubulika yigeze kuvuga ko kumwara cyangwa se kugawa ari kimwe mu bituma ahubwo tugira iyo mpinduramatwara, ni byo rero turimo, ni ubukangurambaga turimo. Hamaze guhagarikwa mu kazi mu gihe cy’ukwezi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu, abasaga icumi b’Utugari barimo bagenda bafatirwa ibyemezo bitandukanye kandi hari n’abayobozi b’imidugudu birimo bigenda bigeraho, ndetse n’abakozi mu byiciro bitandukanye. Hari kandi abikorera bagenda babazwa inshingano aho batazinogeje, hakaba habazwa ababatoye niba bakibafitiye icyizere”.

Meya Mutabazi yavuze ko imihigo yasinyanye n’abo bayobozi, isaba ko isuku mu Bugesera igera ku 100% cyangwa se ikarenga iyo mu tundi turere tw’Igihugu, kubera imishinga minini yo ku rwego rw’Igihugu iri muri ako Karere harimo ikibuga cy’indege, icyanya cy’inganda, amashuri akomeye n’ibindi, bisaba ko Akarere kurushaho kugira isuku.

Guverineri Gasana Emmanuel
Guverineri Gasana Emmanuel

Guverineri Gasana Emmanuel, yavuze ko amaze iminsi icumi mu Karere ka Bugesera, akurikirana ibijyanye n’isuku n’isukura kandi ko ubukangurambaga bugikomeje.

Yagize ati “Ntabwo ari mu Bugesera honyine hari ubu bukangurambaga, cyangwa se ibi bikorwa by’isuku n’isukura, biri mu Ntara yose. Ni gahunda y’amezi ane twatangije, izarangira mu kwezi k’Ukuboza, ukwezi kwa munani ko twagutangiriye hagati ntabwo twakubaze, ariko njyewe maze iminsi icumi hano muri Bugesera, turacyakomeza gukurikirana isuku n’isukura, imitangire ya serivisi, umutekano, kureba neza ibikorwa remezo, ibyo kwakira abatugana, by’umwihariko kureba imibereho myiza y’abaturage”.

Guverineri Gasana yanibukije ko ibyo byose bikorwa, byubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa n’imibanire by’Abanyarwanda, agaruka ku byavuzwe mu minsi ishize bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi amahitamo y’Igihugu ari ukugumana, kunga ubumwe, gukorera ku ntego imwe.

Yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba nta bibazo bishingiye ku moko bihari ku buryo bugaragara, ariko ko hari utuntu duto twazamuka, tukaba twajya muri iyo nzira ihabanye na politiki y’Igihugu, yo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abayobozi bakomeje gahunda yo kwimakaza isuku muri Bugesera
Abayobozi bakomeje gahunda yo kwimakaza isuku muri Bugesera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka