Bugesera: Abavandimwe babiri barakekwaho kwica umubyeyi wabo

Umubyeyi witwaga Bazizane Bonifirida w’imyaka 62 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Rucucu mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, birakekwa ko yishwe n’abahungu be babiri bamuhora ubutaka, kuko ngo yari yaramaze kubaha iminani yabo, ariko kubera kutanyurwa, ngo bagashaka ko abaha n’ubundi butaka.

Uwo mubyeyi ngo yari afite n’abandi bana yagombaga guha ubutaka, kuko muri rusange ngo yari afite abana umunani (8), nk’uko byasobanuwe na Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata.

Uwo muyobozi yavuze ko ku itariki 10 Gicurasi 2022 aribwo Bazizane Bonifirida yavuye mu rugo agiye gusenga, ajyana n’umuhungu we muto witwa Uwiringiyimana Emmanuel w’imyaka 23, kuva ubwo ntiyagaruka mu rugo.

Uwo muhungu we agarutse mu rugo ngo yavuze ko nyina atagaruka, aza kurara mu masengesho, nyuma akazahita ajya muri Uganda gusura abantu.

Uwo Uwiringiyimana ni umwe mu bakekwa ko baba barishe Bazizane. Undi ukekwa ni umuvandimwe we mukuru witwa Singirankabo Gaspard, kuko na we ngo yari afitanye ikibazo na nyina, ashaka ko yamuha ubundi butaka, kuko ngo abo bombi ntibari baranyuzwe n’umunani bahawe na nyina bashakaga ko abongerera.

Nyuma yo kubura kwa Bazizane, abandi bana be batanze ikibazo kuri RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) mu Murenge wa Nyamata, bavuga ko babuze umuntu wabo, ubwo RIB n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata batangira gushakisha uwo mubyeyi.

Ku itariki 27 Gicurasi 2022, umwuzukuru wa Bazizane ngo yanyuze ku rutoki ruri aho mu isambu ya Bazizane, ngo yumva umunuko ukabije, ndetse abona n’amasazi menshi atuma ahantu mu rwina ariko hatabye. Umwana yegereye ngo arebe ibyo ari byo, ngo abona hari imyenda ya nyirakuru, ahita ajya kubibwira abantu.

Abaje kureba ngo basanze ari umurambo wa Bazizane watawe aho, kubera ubwira bw’abawushyize muri urwo rwina, ngo ntibarengejeho itaka neza, bituma uko iminsi yashiraga, hari ibice by’umubiri we bigaragara hanze.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata bumaze kubimenyeshwa, bwajyanyeyo n’umuganga wo ku bitaro bya Nyamata ndetse n’inzego z’umutekano, bwanzura ko umurambo wa Bazizane uvanwa aho mu rwina ukajya gushyingurwa mu irimbi rusange ry’aho mu Kagari ka Murama, mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.

Hagati aho ikibazo kikimara kuba, Uwiringiyimana wari wajyanye na nyina gusenga, bikaba bikekwa ko yaba ari we wamwishe, ngo yahise ahungira mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ariko aza gufatirwayo, agarurwa mu Karere ka Bugesera, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.

Undi wahise afatwa ikibazo kikimara kumenyekana ni Singirankabo Gaspard, umuvandimwe wa Uwingiyimana Emmanuel, kuko na we bivugwa ko yari afitanye amakimbirane na nyina ashingiye ku butaka.

Hari kandi Twahirwa Christophe w’imyaka 68 y’amavuko, na we uri mu maboko ya RIB, kuko bikekwa ko yaba yarafatanyije n’abo bavandimwe mu mugambi wabo mubi wo kwica nyina.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata buvuga ko ikibazo kiba cyabayeho ari uko amakuru y’amakimbirane yari muri uwo muryango atamenyekanye, kugira ngo nibura hagire igikorwa bukumire icyaha kitarakorwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, mu rwego rw’ubukangurambaga bujyanye no kwirinda amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata buri kumwe n’inzego z’umutekano, bwagiye kuganira n’inteko y’abaturage y’aho mu Mudugudu wa Rucucu ahabereye icyo cyaha, kugira ngo babakangurire kwirinda ibyaha nk’ibyo bituruka ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Ikindi ngo biraba ari n’umwanya wo kwibutsa abaturage ko ubu nta mwana wemerewe gusaba umunani ku gahato, ko umubyeyi yaha umwana bijyanye n’ibyo afite kandi uko abishaka, nk’uko byemezwa na Mushenyi Innocent.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata, turi kumwe n’inzego z’umutekano, tugiye guhura n’inteko y’abaturage ahakorewe icyo cyaha, dukore ubukangurambaga bugamije kwirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo, tubabwire ko gutanga umunani bitakiri itegeko. Ikindi tubabwira n’ibihano bitegereje abakoze icyo cyaha mu gihe cyaramuka kibahamye, kuko buriya igihano kiberaho ibintu bibiri, hari ugutinyisha ababona uwahanwe bikababuza gukora icyaha, hari no kuba uwakoze icyaha ajya kugihanirwa kugira ngo sosiyete ibone umudendezo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ababantu ninyamaswambi kwicamubyeyiwabo bakanamwica urwagashinyaguro ntashyingurwe amarasoye nabagaruke

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 7-06-2022  →  Musubize

Ababantu ninyamaswambi kwicamubyeyiwabo bakanamwica urwagashinyaguro ntashyingurwe amarasoye nabagaruke

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 7-06-2022  →  Musubize

Abo bahanwe nkuko amategeko abiteganya.

EMMY LFK EMOLY Ndagije w’i Bugesera yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Mana wee! Abantu babaye inyamaswa Koko umuntu akica kubera ubutaka azasiga byongeye akiyicira umubyeyi
rwose abo bahanwe n’itegeko.

EMMY LFK EMOLY Ndagije w’i Bugesera yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Mana weee! Ubu Koko aba bana baba bibagiwe agaciro kumubyeyi.rwose nibaramuka bahamwe nicyaha bahanwe byimazeyo.Nuko Nyakubahwa perezida wa Repuburika atabyemera, ubundi nkaba baba bakwiye gupfa kuko Ntacyo bamariye urwababyaye.Kwica umubyeyi wawe! Uyu muyobozi nawe ati <>yewe Aya makimbirane ni aba ari muri nyirayo.ni ubugome bukabije abantu bifitemo ubwabo.Gusa Imana yakire uyu mubyeyi ntakindi navuga.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

ejobundi buriya bishe umukobwa nyagatare ejobundi bica uwo mubyeyi nyamata none undi Huye ubwo hali nabandi kutica imbwa byorora imisega izo nazo zikwiye kwicwa ntabindi gukuraho igihano cyurupfu byatije umulindi abicanyi

lg yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Ariko Inteko ushima amategeko yakosoye Ako kantu koko Kwica=Kwicwa Birarenze

NYANDWI yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka