Bugesera: Abatuye muri Runzenze na Rushubi begerejwe amazi meza

Abaturage bo mu Kagari ka Kagomasi mu midugudu ya Runzenze na Rushubi ndetse n’ikigo cy’amashuri abanza cya Kagomasi, bishimiye umuyoboro w’amazi meza begerejwe, kuko hari icyo uje guhindura mu mibereho yabo.

Ibi babigarutseho tariki 08 Gashyantare 2022 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza begerejwe. Uwo muyoboro ugizwe n’ivomo rusange ryegerejwe abaturage bakaba barivomaho bishyuye ijerekani amafaranga 20 y’u Rwanda. Hari kandi n’igice cy’uwo muyoboro ujyana amazi ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagomasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kubera ubuvugizi babakoreye kugira ngo babashe kubona ayo mazi akazafasha abaturage basaga 1,100 batuye mu midugudu ibiri begerejwe iryo vomo rusange.

Uwitwa Edouard Murwanashyaka ni we uzayacunga, akaba ari na we watanze ubutaka bwubatswemo iryo vomo ku buntu ariko na we akazajya afata amafaranga 12 kuri 20 azajya yishyurwa kuri buri jerekani, ndetse akazajya yita ku isuku y’iryo vomo rusange.

Ubwinshi bw’abaturage bahise bazana amajerikani menshi kuvoma kuri ayo mazi ndetse bagatangira kuyavoma bishyuye, bugaragaza uko amazi meza yari akenewe muri ako gace.

Abaturage bishimiye kwegerezwa ayo mazi kuko ijerekani y’amazi ngo bari basanzwe bayigura hagati y’amafaranga ijana na magana abiri ndetse bagakora urugendo rw’isaha kugira ngo babashe kuyageza mu rugo.

Bavuga kandi ko isuku yabagoraga, bakanarwara bitewe no gukoresha amazi yanduye, abanyeshuri bagakererwa kujya ku ishuri kubera ko byabatwaraga umwanya munini mu gitondo babanza kujya gushaka amazi.

Umuryango ‘Istiqama Rwanda’ ni wo watanze inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda yubatswemo ibyo bikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage. Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora uwo muryango yavuze ko intego z’umushinga wabo ari ukongera uburyo burambye bwo gutanga amazi hagamijwe guteza imbere umuco w’isuku n’isukura mu cyaro.

Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora umuryango Istiqama Rwanda watanze aya mazi yavuze ko bishimiye kugera kuri iki gikorwa
Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora umuryango Istiqama Rwanda watanze aya mazi yavuze ko bishimiye kugera kuri iki gikorwa

Yagize ati “Amazi meza asobanura ubuzima bwiza. Biranshimishije cyane kubona uyu mushinga Allah (Imana) adushoboje kuwugeraho, mu rwego rwo kugeza amazi meza ku muryango nyarwanda. Turizera ko ibi bikorwa remezo bizakoreshwa neza kandi ku buryo burambye, bikazagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora buvuga ko muri uwo murenge haboneka amavomo 24 hakaba n’andi atanu Umurenge uteganya kubaka vuba hamwe n’abafatanyabikorwa, yose hamwe akazaba ari amavomo 29.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye umushinga ‘Istiqama Rwanda’ wabafashije kugeza amazi ku baturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye ababateye inkunga, asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye ababateye inkunga, asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho

Ati “Twubatse inganda z’amazi za Kanyonyomba na Kanzenze dufatanyije na WASAC, ariko dusigarana ikibazo cyo kuyageza ku baturage. Twigiriye inama yo gushaka abafatanyabikorwa, tujya gushaka uyu mushinga tubiganiraho, barabyemera, batangirira hano. Nagira ngo rero tubashimire kuko ni wo mushinga wa mbere dukoranye muri ubwo buryo, kandi murabona ko wagenze neza.”

Umushinga wa Istiqama ukomoka muri Oman ariko ukaba ukorera no mu bindi bihugu, aho wibanda ku bikorwa byo gufasha abaturage mu iterambere. Mu Karere, bakorera mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibikorwa nk’ibi byo kwegereza amazi meza babikoze no mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Barateganya no kubigeza ku bandi mu rwego rwo kuborohereza urugendo rurerure bakora bajya gushaka amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ubu muri ako Karere abagerwaho n’amazi meza hafi yabo ari 62%, intego ikaba ari uko abaturage bose azaba yabagezeho muri 2024, nk’uko biri muri gahunda Igihugu cyihaye yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024.

Mu gihe ariko abo baturage bo mu Bugesera bishimira ko ikibazo cy’amazi kigenda gikemuka, basaba ko bafashwa no kubona amashanyarazi kuko muri ako gace bigaragara ko atarahagera. Ubuyobozi bubizeza ko ikibazo cy’amashanyarazi na cyo kizwi kandi ko kizagenda gikemurwa na yo akazabageraho, dore ko na byo biri mu ntego Igihugu cyihaye yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024.

Bacinye akadiho bishimira ko begerejwe amazi
Bacinye akadiho bishimira ko begerejwe amazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka