Bugesera: Abaturage bashima ko mu igenamigambi basabye amazi meza barayahabwa
Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Rurenge, mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, tariki 19 Ugushyingo 2024, wabaye n’umwanya wo gutangiza gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bagaragaza ibyo bifuza byazitabwaho kurusha ibindi, barebye mu nkingi eshatu zigenderwaho, harimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera. Urwo rukaba ari rwo ruhare rw’umuturage mu gutegura igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025-2026.
Inteko z’abaturage nk’izo zabereye no mu tundi tugari twose mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera, ariko ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, gutangiza iyo guhunda byabereye aho mu Murenge wa Mwogo, igikorwa cyahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique.
Mbere y’uko abaturage batanga ibyifuzo by’ibyo bumva byazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, babanje gushima ko bimwe mu byo bifuzaga ko byakorwa mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2023-2024, harimo kuba barasabye amazi bakayabona, kuko Umurenge wa Mwogo ngo wakunze kurangwamo ikibazo cyo kutagira amazi meza yo kunywa no gukoresha, ariko ubu ngo muri uwo Murenge hamaze kubakwa amavomo (robine) 24, kandi ngo hari n’andi atanu (5) yatangiye kubakwa ku bufatanye n’umushinga wa WaterAid, ku buryo muri rusange muri uwo Murenge, umwaka wa 2025 uzarangira harimo amavomo 29 nk’uko byemejwe na Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo.
Ibindi bashimye byakozwe ni ukugira imirima itunganyije yuhirwa, ibyo byakozwe mu mwaka ushize haboneka hegitari zirindwi (7), ariko abaturage bagaragaje ko hakenewe ko ubwo buso bwuhirwa bwongerwa kuko igice kinini cy’abawutuye bakora umwuga w’ubuhinzi, aho bashima ko babonye nkunganire ya Leta mu kubona ifumbire. Hari kandi n’ibigo nderabuzima bibiri (2) byubatswe muri uwo Murenge bari babisabye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.
Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utagera hose, cyagaragajwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, icyo ngo cyarasubijwe umuriro urakwirakwizwa hamwe na hamwe, kuko utaragera hose, ariko hakenewe ko wongererwa imbaraga kuko uhari ari mucyeya ku buryo mu masaha y’umugoroba n’amatara yanga kwaka kuko uba urimo gukoreshwa na benshi.
Mu byifuzo byatanzwe byazitabwaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2025-2026, harimo no kongera ubuso buhingwa bwuhirwa ndetse no kugira abafasha abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ) ku rwego rw’Umurenge. Ibyo bitekerezo byombi byatanzwe n’uwitwa Nkurunziza Charles, ariko n’abandi bagaragaza ko babishyigikiye. Ikindi ni uguhabwa imodoka zikora ubwikorezi rusange, kuko ubu bakoresha amagare na za moto gusa bikabahenda cyane, kuko nta modoka zikorera muri uwo muhanda wa Mwogo-Nyamata.
Hari kandi icyifuzo cyo guhabwa imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), kuko ubu ngo Umurenge wa Mwogo usangira imwe n’Umurenge wa Ntarama, kandi bikaba ari imbogamizi kuko hari ubwo umurwayi agira ikibazo, bahamagara ikabura. Ikindi ni uko basabye ko Leta yakongera imbaraga muri gahunda ya nkunganire ku buvuzi bw’amatungo ndetse no ku bwishingizi bwayo, kuko ubu umuntu yitangira 60% Leta ikamutangira 40%. Icyifuzo ngo ni uko Leta yajya itanga 60% umuturage akaba ari we utanga 40%.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwogo batanze ibyifuzo bitandukanye, ariko si ko byose bizagera ku rwego rw’Igihugu, kuko ibyo abo muri Mwogo bagaragaza ko bikenewe kurusha ibindi, bizahuzwa n’ibyavuye mu yindi Mirenge 15 yose igize Akarere ka Bugesera, na ko gatoranyemo ibijyanwa ku rwego rw’Igihugu, ibisagaye bikemurwe n’Akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako batandukanye nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique.
Yagize ati “Igenamigambi ryacu rishingira ku baturage, igikorwa twatangiye uyu munsi ni igikorwa gikomeza. Uyu munsi twagitangije mu rwego rw’Inteko, ejo kizakomeza ku rwego rw’Umudugudu, aho imidugudu izicara ukwayo, buri mudugudu ugatanga ibitekerezo bitatu(3) muri buri nkingi eshatu nk’uko ari inkingi za Guverinoma tugenderaho (ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera), batanga ibitekerezo babona byihutirwa kurusha ibindi. Ibyo bitekerezo bizatangwa ku Midugudu, bizahurizwa ku rwego rw’Akagari, na bo bicare batoranyemo ibitekerezo icyenda (9), bizamuka ku rwego rw’Umurenge. Umurenge na wo uzatoranyamo ibitekerezo (9) bigezwa ku rwego rw’Akarere, icyo gikorwa kikazasozwa ku rwego rw’Akarere ku itariki 1 Ukuboza 2024”.
Umwali Angelique yasobanuye ko muri rusange ku rwego rw’Akarere hazakirwa ibitekerezo biturutse mu Mirenge yose 15 igize ako Karere, buri Murenge uzana ibitekerezo 9, hanyuma ku rwego rw’Akarere na ho bazicara kuri iyo tariki 1 Ukuboza 2024, batoranye muri ibyo biterezo byose byatanzwe n’imirenge, batibagiwe n’ibyatanzwe umwaka ushize, hanyuma barebe ibyifuzo byabonye amanota menshi cyangwa se byifujwe n’abaturage benshi kurushaho, bibe ari byo byoherezwa ku rwego rw’Igihugu, bizashingirweho mu gukora igenamigambi ryo ku rwego rw’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze mbanje kubashimira kumakuru meza mutugezaho.njye ikifuzo cyanjye Nuko mwazakorana ikiganiro numuvugizi wa ADEPR mu mutubarize kubigendanye namaturo dutura bakadusigira 7% byayo maturo ayandi bakayijyanira Nyamara mugihe tubazwa byishi nka ba kristo muri ibibihe kugirango dufungurirwe insengero.ugasanga ibikenewe byose abakristo barikora kumufuka bakwa amafaranga yogukora ibyo bikorwa Kandi hakagize amafaranga agaruka gukora ibyo bikorwa avuye kumaturo aba yatanzwe ariko mtibikorwe. Mumutubarize kuko kubwitanjye mbona harimo ubusambo ndetse nokwikubira kwa bamwe.hagire igikorwa kuko abakristo tumeze nkibicuruzwa byabo.ntinkokubakorera ariko mubyukuri ntihagire ibitugarukira.Reta nishyireho umusoro amafaranga baturya yinjire muri reta yubake imihanda,amashuri,amavuriro nibindi kuko harimo kwikubira pe!ikindi Kandi nubwo ibyo byaba bikorwa kuri 93% byayo maturo ava mumatorero,bakabanjye kuzamura cyangwa kuvugirura insengero zifunze kuko abazisengeramo nibo baba bafashe icyambere mugutanga ayo maturo.Murakoze muzatubarize muri intumwa nziza.