Bugesera: Abaturage b’Umudugudu bishimira ko ari bo bihitiramo ibibakorerwa

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ari kumwe na Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, batangije gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu Mudugudu wa Nyarugati I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard n'abaturage b'Umudugudu wa Nyarugati I Akagari ka Kanazi muri Nyamata bari gufatanya mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi hagamijwe kutoranyamo ibizajya mu mihigo ya 2021-2022
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard n’abaturage b’Umudugudu wa Nyarugati I Akagari ka Kanazi muri Nyamata bari gufatanya mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi hagamijwe kutoranyamo ibizajya mu mihigo ya 2021-2022

Umuyobobozi w’Akarere yabanje gusobanurira abaturage bari bitabiriye inama, uko iyo gahunda ikorwa, na cyane ko atari inshuro ya mbere batanze bene ibyo bitekerezo, ariko yabibukije ko ibyo bitekerezo batanga ku rwego rw’umudugudu bigenda bikagera ku rwego rw’igihugu.

N’ubwo ku rwego rw’Akarere iyo gahunda yatangirijwe mu Mudugudu wa Nyarugati I, ariko ngo gahunda igomba gukorwa midugudu yose iri muri ako Karere. N’ubwo ibitekerezo byose bituruka mu midugudu bidashingirwaho mu gukora igenamigambi ry’ingengo y’imari, ngo nta gitekerezo kijyamo kitavuye mu baturage nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi.

Yagize ati “Ubu hano muri uyu mudugudu turafata ibitekerezo bitandatu, 2 bijyanye n’iterambere, 2 bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage na 2 bijyanye n’imiyoborere myiza. N’ubwo igitekerezo watanze utazabona ko cyashyizwe mu bikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ariko hari icyatanzwe n’umuturage wo mu wundi mudugudu kizaba cyashyizwe mu bikorwa”.

Uko bigenda, ibyo bitekerezo bitandatu bituruka muri Nyarugati I bizahuzwa n’ibizaturuka mu yindi midugudu bihurizwe ku Kagari, Akagari ka Kanazi nikamara gukusanya ibitekerezo byaturutse mu midugudu ikagize, kazatoranyamo ibitekerezo bitandatu by’ingenzi, bigezwe ku Murenge wa Nyamata.

Umurenge wa Nyamata numara gukusanya ibitekerezo byaturutse mu tugari twose tuwugize, uzatoranyamo bitandatu by’ingenzi, bihuzwe n’ibyaturutse mu yindi mirenge y’Akarere ka Bugesera. Ibyo ni byo Akarere kazigaho kabishyikirize abategura igenamigambi ry’ingengo y’imari ku rwego rw’Igihugu.

Ibitekerezo bikusanywa ubu, ngo ni ibizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2021 ugasozwa muri Kamena 2022.

Mbere yo gutangira gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza ko byazakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, Umuyobozi w’Akarere yababajije niba hari ibyo babona batanze nk’ibitekerezo, ubu bikaba byarashyizwe mu bikorwa. Kuko ngo bibaye nta na kimwe cyakozwe mu byo batanze nk’ibitekerezo mu gihe cyashize, no kubitanga ubu, babyihorera kuko ntacyo byaba bimaze.

Umuturage witwa Gasamagera Daniel utuye muri Nyarugati ya mbere akaba ari no mu Nama Njyanama y’Akagari ka Kanazi,yavuze ko hari ibyo batanze nk’ibitekerezo ubu bikaba byarakozwe, harimo ivuriro rito (poste de santé) ryubatswe muri uwo Mudugudu.

Hari kandi umuhanda urimo gutunganywa muri gahunda ya VUP, ishuri ryubatswe ndetse n’ivomo rusange nubwo ubu ngo ridatanga amazi ahagaije. Agaruka ku byakozwe byari byaragaragajwe nk’ikibazo gikomeye mu gihe gishize,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata yavuze ko mu miryango 72 yabarurwaga mu Murenge wa Nyamata itari ifite aho kuba, ubu yose yabonye aho kuba, kandi 15 muri yo, yubakiwe mu Kagari ka Kanazi.

Mushenyi yongeyeho ko n’ubwo umuhanda uturuka mu Mujyi wa Nyamata ugana aho mu Kagari ka Kanazi wagiye ukorwa kenshi, abaturage bagashyiraho imbaraga zabo ndetse rimwe ngo banyuzamo n’imashini itunganya imihanda ariko ngo, amazi y’imvura arawangiza cyane ku buryo ubu ngo aho byageze byarenze ubushobozi bw’abaturage.

Hagitangira kwakirwa ibitekerezo by’ibyo babona byazaherwaho mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha, uwitwa Gasamagera wabaye uwa mbere mu gutanga igitekerezo cy’ibyo yumva byaherwaho na we yahise agaruka kuri uwo muhanda.

Yagize ati “Numvise bavuga y’uko habaho ubwoko bwa kaburimbo iciriritse, kandi umuhanda ukaba ukomeye ushobora no kumara imyaka 9 utarangirika. Twifuza ko iyo kaburimbo yakoreshwa muri uyu muhanda. Ikindi ni isoko, mwaradufashije tugumana isoko hano muri Nyarugati I, kuko mwahaye ingurane umuturage none ubu, ubutaka buremeraho isoko buri mu mutungo w’Akagari ka Kanazi, ariko turifuza ko iryo soko ryakubakwa ku buryo bugezweho, kuko umuganda w’abaturage ntiwabishobora nkurikije uko amasoko yubakwa”.

Umuyobozi w’Akarere abajije abaturage niba ibitekerezo bya Gasamagera byakwandikwa nka bimwe mu bizaherwaho, bahise bakoma mu mashyi bagaragaza ko babishyigikiye, ubwo ibitekerezo bibiri bijyanye n’iterambere biba bimaze kuboneka hasigara kumva ibindi bine.

Ikindi gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Kimanuka Augustin ni icyo kongera ubushobozi bw’ivuriro rito (poste de santé), ku buryo ababyeyi bajya bahabyarira, abarembye bakaguma kwa muganga kugira ngo bitabweho kurushaho(hospitalisation) ndetse rikagira na Laboratwari ipima ibizamini abarwayi baba basabwe gukoresha.

Ikindi gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Bizumuremyi Gakwandi ni icyo kongera ingano y’amazi mu muyoboro kugira ngo agere ku bantu bose.Igitekerezo cya gatanu cyatanzwe, ni ugusaba ko hakorwa ikibuga gifasha urubyiruko rwo muri Nyarugati ya mbere kubona aho rukorera imyidagaduro, ndetse no kubaka ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze muri uwo mudugudu kuko ubu ntarihari.

Ibyo bitekerezo bitandatu ni byo byemejwe ko bizagezwa ku Kagari bigahuzwa n’ibizaturuka mu yindi midugudu.Gusa hari n’abatanze ibindi bitekerezo ariko ugasanga byo bifite ibisubizo biri hafi.

Uwitwa Nzabonimpaye Jeannette yari yasabye ko iryo vuriro ryahabwa umuriro w’amashanyarazi,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahita asobanura ko mu cyumweru gishize yazanye abakora amashanyarazi gupima, bityo ko umuriro ugiye kuhagera.

Hari kandi n’uwasabye ko muri uwo muhanda wabo hashyirwa imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko umuyobozi yamusubije ko icyo kitabarwa nk’igitekerezo kuko n’ubundi kuba nta modoka iwukoreramo biterwa n’uko ukimeze nabi, ariko ngo ukozwe ab’imodoka barizana.

Asoza icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko ibitekerezo byose batanga bidashyirwa mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’igihugu uko byakabaye, ahubwo ko ababishinzwe bareba ibyakorwa mbere y’ibindi nk’uko bigenda no mu muryango, aho umugabo n’umugore n’abana bakuru bashobora kujya inama, bakareba icyakorwa mu rugo, bakabishyira ku murongo barebye ikihutirwa cyangwa igikenewe kurusha ikindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka