Bugesera: Abanyonzi basabiwe koroherezwa kwiga amategeko y’umuhanda

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu ku igare ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta gufasha abatwara abantu ku magare koroherezwa kwiga amategeko y’umuhanda.

Guverineri Gasana yavuze ko abanyonzi n'abamotari bubahirije amategeko y'umuhanda impanuka zagabanuka
Guverineri Gasana yavuze ko abanyonzi n’abamotari bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zagabanuka

Ibi ni ibyagarutswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, mu nama yamuhuje n’abatwara abantu n’ibintu kuri moto no ku igare bo mu Murenge wa Nyamata hagamijwe kubakangurira kugira isuku no kubunganga umutekano wo mu muhanda.

Bimwe mu bibazo abatwara amagare bamugejejeho harimo icy’ubumenyi bucye ku mategeko y’umuhanda bigatuma bamwe bakora cyangwa bateza impanuka.

Guverineri Gasana, yavuze ko amategeko y’umuhanda akwiye kubahirizwa kuko ahanini kutayakurikiza aribyo biza ku mwanya wa mbere mu gutera impanuka.

Yavuze ko umuntu utwara abantu haba ku igare cyangwa moto akwiye kurangwa n’isuku ku mubiri, ku myambaro ndetse n’ikinyabiziga cyangwa ikinyamitende cye kikaba gifite isuku ku buryo umugenzi yicaraho akagenda yumva ameze neza.

Yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza abandi gukora neza akazi kabo kinyamwuga no kurangwa n’ikinyapfura n’isuku, batora umuntu umwe mu batwara abantu ku magare ukora neza agahembwa igare.

Naho ku bijyanye n’ikibazo cy’ubumenyi bucye ku mategeko y’umuhanda, yasabye ko ubuyobozi bwite bwa Leta n’amakoperative yabo, bafasha abanyamuryango kugana ibigo bibongerera ubumenyi bityo bakajya mu muhanda bafite ubumenyi ku bijyanye n’imikoreshereze yawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka