Bugesera: Abanyamadini n’amatorero biyemeje kugabanya za gatanya

Abayabozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera, biyemeje gukora ibishoboka byose bagahagarika umuvuduko w’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibisindisha ndetse na za gatanya byibasiye abagize umuryango muri iyi minsi.

Nyuma y'amasengesho bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’amasengesho bafashe ifoto y’urwibutso

Ibi byagarutsweho ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, mu masengesho yo gusengera Akarere, no gushishikariza abayobozi kugeza ku bo bayobora ku mpinduka nziza zibaganisha ku iterambere. Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza”.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe nk’ibibangamiye imiryango muri iyi minsi byiganjemo amakimibirane yo mu miryango akaba ari yo mbarutso y’ibindi bibazo birimo ikoreshwa rw’ibiyobyabwenge, ubusinzi, gatanya n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera, Pasiteri Etienne Gahigi, avuga ko muri iyi minsi umuryango wugarijwe n’ibibazo bikomeye.

Ati “Dufite ikibazo, hari imico mibi yaje, kunywa urumogi, uburaya, kubyara abantu batarashyingirwa, biteye isoni, niyo mpamvu nk’uruhare rw’amadini n’amatorero, turifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo duhagarike umuvuduko w’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, kubyara bitari ku gihe, cyane cyane no guhagarika za gatanya.”

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi

Akomeza agira ati “Tugiye gukora ku buryo tumenya imiryango, aho kugira ngo turwane na gatanya ahubwo turwane n’ibitera gatanya, tumenye ni iyihe miryango ifitanye amakimbirane, dushobora gukorana n’inzego z’ibanze naho dukorera, kugira ngo duhagarike uwo muvuduko, dushobore kuba twakunga imiryango, kugira ngo Bugesera yacu nziza twifuzamo amajyambere duhagarike uwo muvuduko wa za gatanya n’ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko amasengesho nkaya aba agamije kugira ngo barebere hamwe ibyo bashinzwe nk’ubuyobozi, ndetse n’ibyo abanyamadini n’amatorero bashinzwe, kugira ngo bateze imbere umuturage.

Ati “Amadini arafasha cyane kuko iyo dukora ubukangurambaga ku guhindura imyumvire, baradufasha cyane, niba ari ugukemura amakimbirane mu miryango amatorero abigiramo uruhare, kurwanya ubukene, isuku n’isukura babigiramo uruhare, kubakangurira kugana ishuri no kugana umurimo, baradufasha cyane cyane mu bukangurambaga no guhindura imyitwarire y’abaturage.”

Abanyamadini n'amatorero biyemeje guhagarika umuvuduko wa za gatanya
Abanyamadini n’amatorero biyemeje guhagarika umuvuduko wa za gatanya

Umunyambanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Edward Kalisa, avuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakorana n’abaturage benshi.

Ati “Ubwo ni uburyo bwiza bwo kuba bakabaye babafasha mu guhindura imyumvire n’imikorere bakiteza imbere, bagateza imbere n’ingo za bo, ndizera ko ingo za bo ziteye imbere zikamera neza n’itorero ryamera neza, n’Igihugu cyikamera neza.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda 94.7% bari mu madini n’amatorero, mu gihe ubushakashatsi bwa RGB buheruka bwerekanye ko abaturage 89.3% bavuga ko amatorero n’amadini bigira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza, naho 87.4% bo bavuga ko amadini n’amatorero bigira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Abayobozi banyuranye bafaxtanyirije hamwe gusengera akarere ka Bugesera
Abayobozi banyuranye bafaxtanyirije hamwe gusengera akarere ka Bugesera

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekana ko amashuri abanza n’ayisumbuye agera kuri 56% ari mu maboko y’amadini n’amatorero, mu gihe mu Rwanda habarirwa amadini n’amatorero n’indi miryango ishingiye ku myemerere 608.
Tarib Abdul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gatanya,ntacyo amadini yazikoraho.Niba koko amadini yahinduraga abantu,nta genocide yali kuba muli 1994.Ahubwo igitangaje,nuko usanga amadini agira uruhare mu bintu bibi bibera mu isi.Urugero,idini ry’aba Orthodoxes muli Russia,rishishikariza abayoboke baryo kujya kurwana muli Ukraine.Muli 1990-1994,mu Rwanda,amadini yasengeraga abasirikare ngo bajye gutsinda uwo bitaga umwanzi RPF.Bajyaga ku rugamba bambaye amashapule bahawe n’amadini.Kereka wenda abayehova bavuga ko bativanga muli politike no mu ntambara zibera mu isi.

karangwa yanditse ku itariki ya: 27-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka