Bugesera: Abantu 12 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2021, inzego z’ibanze ziri kumwe n’abashinzwe umutekano, bafatiye abantu 12 mu kabari k’uwitwa Kalisa Appolinaire gaherereye mu Kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, gusa ngo barengaga abo kuko abandi bahise birukanka baracika.

Bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ako kabari kafatiwemo abo bantu ngo si ubwa mbere gafashwe gafunguye kandi ibyo binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu ngo ni ubwa gatatu gafatiwemo abantu.

Abafatiwe muri ako kabari bavuga ko bicuza ibyo bakoze kuko ngo barenze ku mabwiriza basanzwe bayazi, ariko ngo barabisabira imbabazi.

Umwe muri bo witwa Haguma Jean Nepomuscène ati "Ndi umuyobozi, ndi umujyanama mu Kagari, nagombye kuba nkangurira abandi kwirinda icyorezo, bubahiriza amabwiriza, ariko nafashwe nayarenzeho. Nafashwe nyoye icupa rimwe gusa ariko ni ikosa nyine, barimpaniye sinzabyongera, ubu 10.000Frw by’amande ntanze ntiyari kubura ikindi akora mu rugo".

Uwitwa Rudasingwa Innocent na we ati "Amabwiriza turayazi, twarayabwiwe kenshi n’ubwo twakwifuza ngo bikomeze kuko kwigisha ni urugendo n’ubwo icyorezo cyo kitadutegereza".

Ubuyobozi bwafashe umwanya wo kubaganiriza
Ubuyobozi bwafashe umwanya wo kubaganiriza

Kalisa Appolinaire nyiri akabari kafatiwemo abantu, avuga ko yari arwaye, ubu yafashwe kubera amakosa y’abakozi be bakinguye akabari atabizi.

Ati "Nari ndwaye, nari mu rugo ariko abakozi bafungura akabari barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo ntabizi. Ni akabari kanjye nabihaniwe, hari amande natanze ariko ntegereje ibindi bihano ntaramenyeshwa, gusa ndasaba imbabazi kuko baramutse bambariye, nahinduka umukangurambaga wo kurwanya icyorezo".

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko mu bafatiwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo abafashwe zinshuro irenze imwe, ku buryo bigera aho bikagaragara nko kwigomeka kandi kurwanya icyorezo cya Covid-19 ubundi ngo atari urugamba rw’umuntu umwe.

Yagize ati "Uyu Kalisa Appolinaire, nyiri akabari karaye gafatiwemo abantu, twabonye raporo kenshi ko ajya arenga ku mabwiriza agafungura akabari, ubwanjye nagiye kumureba i Ntarama ndamuvugisha, mpava anyemereye ko bitazongera kumubaho ubundi, none nimugoroba akabari ke kongeye gufatirwamo abantu. Ubu ibyo yitwazaga byose niba yahabaga, ni ba yahacururizaga ibindi byose birafungwa kugeza icyorezo gicitse burundu".

Yongeyeho ko kwigisha amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo byakozwe cyane mu buryo bwose, ubu igikurikiyeho ni uguhana, kandi ibihano biba bitandukanye. Ufashwe yarenze ku mabwiriza bwa mbere, agira uko ahanwa, ufashwe bwa kabiri ari isubiracyaha agira uko ahanwa na ho ufashwe yarabigize akamenyero na we akagira uko ahanwa.

Yagize ati "Mukwiye kugira isoni z’ibyo mwafatiwemo. Amande mucibwa ntajya mu mufuka w’umuyobozi uwo ari we wese, na Leta ntiyakeneye, ariko ni ngombwa guhana mu gihe abantu banze kumva amabwiriza, kuko icyorezo kirahari. Nshinzwe kurinda Abanyabugesera Covid-19, urenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda agomba guhanwa".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka