Bugesera: Abana basaga 1000 bahuguriwe kumenya uburenganzira bwabo
Abana basaga 1000 bo mu Karere ka Bugesera bahuguriwe kumenya bimwe mu bibangamira uburenganzira bwabo, binyuze mu matsinda y’abana bari bamazemo igihe cy’imyaka ibiri.

Ni amasomo yunganira ayo biga mu ishuri ahabwa abana biga mu mashuri abanza bari hagati y’imyaka 8 kugera kuri 12, akabafasha kumenya byinshi bitandukanye birimo gutinyuka kuvugira mu ruhame, kumenya bumwe mu burenganzira bwabo hamwe n’indangagaciro.
Ni gahunda itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ufasha abana (Help a Child), yabereye mu mirenge ya Mwogo, Mareba na Musenyi yo mu Karere ka Bugesera, ikaba yari igizwe n’amatsinda 55 aho buri tsinda ryabaga rigizwe n’abana 20.
Josiane Umuhoza w’imyaka 12 wo mu Murenge wa Mwogo, avuga ko hari byinshi yigiye mu matsinda kandi bikaba hari icyo byamufashije kwiyungura ugereranyije na mbere y’uko ahabwa aya mahugurwa.
Ati “Mbere nagiraga isoni zo kuvugira mu bandi bantu, ariko ubu ngubu naratinyutse nshobora kuvugira mu ruhame, nizemo kugira isuku, ikinyabupfura, indangagaciro z’umuryango wanjye, nigiramo n’udukino twinshi twatumye ntinyuka mu bandi”.

Jean Damascene Manirafasha avuga ko inyigisho baherewe mu matsinda zabafashije kurushaho kumenya uko bakorana na bagenzi babo ndetse n’uko bafatanyiriza hamwe.
Ati “Twamenye uko twakwitwara muri bagenzi bacu, tunamenya uko twakorana tukirinda icyadutandukanya na mugenzi wanjye, ahubwo tukavuga tuti reka dukorere hamwe jye na we tuvuge tuti turi bamwe, ntitumuheze niba afite ubumuga na we araza dufatanye, dukorere hamwe nk’abandi bana, hari n’ibindi twagiye twigiramo nko gukorera hamwe n’uburenganzira bw’umwana, twamenyemo byinshi rero twungutse”.
Gaudence Nyiranizeyimana ni umubyeyi w’umwe mu bana bahuguwe. Avuga ko mbere umwana we atashoboraga kuvugira mu ruhame.
Ati “Umwana wanjye ntabwo yabashaga kuvugira mu ruhame, yigiyemo n’ikinyabupfura, yigiyemo n’uburenganzira bw’umwana, nkatwe ababyeyi ntabwo twari tubisobanukiwe, ariko yarazaga akatubwira ati mu itsinda batwigishijemo uburenganzira bw’umwana, akatubwira ko umwana agomba kuvuzwa, akatubwira ko mu burenganzira bw’umwana harimo kurya, akatubwira ati uburenganzira bw’umwana harimo kwambara n’imyambaro. Umwana wanjye yarahindutse kuko n’abandi bana bato dufite abigisha ibyo yigiye mu itsinda”.

Umukozi wunganira Porogaramu muri Help a Child Rwanda (Program support Officer) Louis Pascal Habimpano, avuga ko batanga inyigisho ku buryo iyo umwana abikurikiye neza bimuha amahirwe yo kuzavamo umwana mwiza, akazakura afite indangagaciro nk’umuntu muzima.
Ati “Batsinda neza ni intangarugero mu ishuri mu bandi bana, abana banyura muri aya matsinda yacu akenshi n’iyo urebye mu bandi bana baturanye, abana banyuze muri aya matsinda yacu usanga batsinda neza, haba mu mashuri haba mu buzima busanzwe, mu gukora utuntu tw’udushya dutandukanye, ubona ko intego duteganya z’aya masomo tuzigeraho rwose nta kabuza”.
Mu myaka itanu Help a Child imaze ikorera mu Karere ka Bugesera bamaze gutanga inyigisho ku bana 3,300 bahuguriwe mu byiciro bitatu.

Uretse mu Karere ka Bugesera, kuva Help a Child yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008, ikorera no mu turere twa Rwamagana, Kirehe na Rusizi aho bakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza umwana imbere.
Ohereza igitekerezo
|