Bugesera: Abagore barishimira intambwe bagezeho biteza imbere

Abagore bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko kujijuka byabafashije kwiteza imbere, bakaba batakiri abo kwicara ngo barye ahubwo ko hari umusanzu basigaye batanga mu ngo.

Abagore bo mu Karere ka Bugesera bishimira iterambere bagezeho
Abagore bo mu Karere ka Bugesera bishimira iterambere bagezeho

Babigarutseho ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, aho ibirori byo kuwizihiza byaranzwe no kwishimira iterambere bamaze kugeraho, ndetse no kuremera abandi kugira ngo bibafashe mu iterambere ryabo.

Byagaragaye ko abagore bo mu cyaro benshi bayoboye ingo bagihura n’inzitizi zo kugera ku mazi meza, amashanyarazi ndetse no kutamenya gukoresha ikoranabuhanga, ari kimwe mu byashingiweho hashyirwaho uwo munsi mpuzamahanga, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko abagore bari abo gusigara mu rugo, nta kindi bashobora kwikorera uretse kurebana n’imirimo yo mu rugo, ibintu byabadindizaga mu iterambere, ugereranyije n’uyu munsi aho nta murimo bahejwemo.

Kuri ubu abagore ngo bashobora gukora bikabafasha kwiteza imbere n'imiryango yabo
Kuri ubu abagore ngo bashobora gukora bikabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo

Rosette Mkampabuka wo mu Murenge wa Nyamata n’umubyeyi w’abana batatu, avuga ko bishimira ko bajijutse bagatinyuka bagashaka imibereho ku buryo batunga imiryango yabo.

Ati “Nkanjye ndi umucuruzi mbasha kurangura nibereye iwanjye nkoresheje itumanaho ibicuruzwa bikangeraho ntiriwe mvuga nti ndafunze ngiye kurangura. Umugore wo mu cyaro yarajijutse ndabihamya, kuko cyera baritinyaga cyane, bagatinya no kujya ahantu, ugasanga ntibakaraba ariko ubu abagore bose dusigaye dusa neza.”

Beatrice Musabyimana avuga kujijuka byabafashije kujya mu bimina ku buryo byabafashije mu iterambere ryabo.

Ati “Umugore wo mu cyaro yarajijutse, n’urubyiruko ubona ko rurimo kugenda rugenda rudukurikiza bitewe n’uko niba abona icyo kimina mama we arimo, nabo twagiye tubaha agasanduku mu rugo yagira igiceri asagura akakinagamo. Nko ku munsi mukuru iyo wageze hari byinshi uba usabwa kugira ngo ukorere umwana, ahita amena ka gasanduku akakubwira ati dore amafaranga maze kugeraho, turashaka kuyakoresha ikintu runaka, ubu na telefone turazikoresha icyo tutarabasha kugeraho mu rugo ni computer.”

Hari abahawe inka
Hari abahawe inka

Komiseri w’imibereho myiza mu rwego rw’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Bugesera, Marcelline Mukandamage, avuga ko kuba iterambere ry’Igihugu riva mu ngo, Leta yafashe ingamba nyinshi zitandukanye zo kugira ngo umugore afashwe kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Yashyizeho gahunda yo gukora ubukangurambag,a kugira ngo abagore bose bo mu cyaro bagane amatsinda y’ubwizigame magirirane kandi dukoresha ikoranabuhanga, tuyoboke amabanki, dukorane n’ibigo by’imari, bige imyuga kugira ngo umugore wo mu cyaro yiteze imbere, bityo n’Igihugu cyacu cyiteze imbere. Iterambere ry’Igihugu burya riva mu ngo zacu, ingo nizidatera imbere n’Igihugu cyacu ntabwo kizatera imbere.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro.”

Hanatanzwe ihene ku bagore ndetse n'abagabo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere
Hanatanzwe ihene ku bagore ndetse n’abagabo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere

Ni umunsi washyizweho mu 1995 mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa, hagamijwe guteza imbere umugore wo mu cyaro, ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 26 mu Rwanda, kuko watangiye kwizihizwa mu 1997.

Marcelline Mukandamage
Marcelline Mukandamage
Cyera umugore wo mu cyaro ngo nta kindi yakoraga uretse kwita ku mirimo yo mu rugo
Cyera umugore wo mu cyaro ngo nta kindi yakoraga uretse kwita ku mirimo yo mu rugo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka