Bugesera: Abagore bakanguriwe gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari

Abagore bo mu Karere ka Bugesera (ba Mutimawurugo), bakanguriwe gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari, kugira ngo babashe kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Abagore bakanguriwe gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari
Abagore bakanguriwe gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari

Babikanguriwe ku wa Gatanu tariki ya 08 Nzeli 2023, mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera, hagamijwe kureba uko hakwihutishwa no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya ba Mutimawurugo.

Aya mahugurwa yahuriwemo n’abagize urugaga rw’abagore kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku Kagari, ndetse n’abo mu Midugudu 15 izeserezwamo umuhigo wa Mutimawurugo n’imihigo ikurikiranwa n’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Umukozi wa Banki ya Kigali ishami rya Nyamata, Tukahirwa Celia, yasobanuriye ba Mutimawurugo uburyo butandukanye bwo gukorana na Banki, ndetse anabibutsa ko kimwe n’urubyiruko bafite amahirwe y’uko BDF yishingira 75% by’ingwate ku nguzanyo basaba muri Banki.

Yabakanguriye gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ndetse anabagaragariza ko uburyo bwiza ari ukwibumbira mu matsinda n’amakoperative, bagakoresha n’ikoranabuhanga.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Ejo Heza, mu Karere ka Bugesera, Umumararungu Clementine, yasobanuriye ba Mutimawurugo ibyiza n’amahirwe yo kwizigama muri Ejo Heza, kuko amafaranga bizigamira abagoboka igihe batagifite imbaraga zo gukora.

Yabasabye gukomeza gukangurira n’abaturanyi babo kujya muri iyi gahunda, kuko buri wese ashobora kwizigamira bijyanye n’ubushobozi bwe.

Umukozi wa Banki ya Kigali yasabye abagore gutinyuka kuko bashoboye
Umukozi wa Banki ya Kigali yasabye abagore gutinyuka kuko bashoboye

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Yvette Imanishimwe, wabakanguriye kwikura mu bukene, kugira isuku no kugira ubuzima bwiza bipimisha indwara zitandukanye, kugura ngo bamenye uko bahagaze.

Abahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’Abagore mu tugali 15 turimo Umudugudu watoranyijwe kweserezwamo Imihigo ya mutimawurugo, bahawe Telefone zatanzwe ku bufatanye na Water Aid Rwanda, zizabafasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga amakuru, kwiteza imbere mu ikoranabuhanga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka