Bugesera: Abagenzi bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira

Ubusanzwe abantu bo mu nkengero za Kigali nka Nyamata mu Karere ka Bugesera, Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi n’ahandi bajyaga bemererwa kwinjira muri Kigali n’ubwo haba hashyizweho gahunda ya ’Guma mu Karere’, ariko kuri iyi nshuro si ko byagenze ku bagenzi baturuka muri gare ya Nyamata bagana i Kigali.

Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira
Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali zihagaze, ndetse n’ingendo hagati y’uturere zikaba zihagaze, abantu bakaguma mu Karere barimo. Ibyo byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

Hari abagenzi bo mu Karere ka Bugesera bibwiye ko ibyo bitabareba, ko biza kugenda uko bisanzwe bigenda, bakinjira muri Kigali nta kibazo.

Abenshi bazindukiye muri gare ya Nyamata, ndetse bicara mu mamodoka bategereje ko bemererwa kugenda ariko ntibyakunda, barambiwe batangira gusubira mu ngo zabo, n’ubwo n’ubu bakomeje kuza umwe umwe ku biro bya ’agence’ zisanzwe zitwara abagenzi i Kigali, babaza niba bitaremerwa ko bagenda.

Umwe muri abo baza baje kubaza ko bitaremerwa witwa Nyabyenda Martin ati "Ubusanzwe byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane. Numvise ko no mu nzira ugana i Kigali ngo harimo za bariyeri nyinshi z’Abapolisi.Ubuzima bugiye kutugora kuko bizinesi nyinshi tuzikorera i Kigali".

Ubu muri gare ya Nyamata imodoka ziraparitse, harakora imodoka zijyana abantu mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera.

N’ubwo abagenzi bari bategereje ko byemerwa bakajya i Kigali, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abinyujije ku rubuga rwa Twitter yasobanuye ko abantu bagomba kuguma mu Karere, kuko abafite impamvu zihariye zituma bajya muri Kigali bashyiriweho uburyo bafashwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka