Bugesera: Ababyeyi bishimiye urugo mbonezamikurire bahawe

Nyuma y’igihe ababyeyi bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Mareba ho muri Bugesera bagaragaza imbogamizi zo kutagira urugo mbonezamikurire rubegereye, ubu barishimira ko urugo rwamaze kuboneka, rukaba rugiye gufasha abana babo mu mikurire.

Ni urugo mbonezamikurire rwatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 26 Ukwakira 2023. Mbere y’uko rwubakwa, ababyeyi batuye mu Kagari ka Ruyenzi bari bafite imbogamizi z’uko abana babo badafite aho bahererwa serivisi mbonezamikurire ku buryo bukwiye. Gusa ubu baravuga ko iki kibazo cyamaze kubonerwa umuti.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko byamugoraga kubona aho asiga umwana mu gihe agiye gukora ibikorwa by’ubuhinzi aho byatumaga ajyana n’umwana mu murima yabuze aho amusiga.

Akomeza avuga kandi ko mbere kugira ngo agere ku kigo mbonezamikurire byamutwaraga isaha yose ariko ubu bikaba bimutwara igihe kitarenze iminota itanu.

Yongeyeho ati: “Ndashimira abadutekerejeho bose mu kutwegereza urugo mbonezamikurire. Ubu bigiye kudufasha kwiteza imbere ndetse no kubyaza umusaruro aya mahirwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, avuga ko ingo mbonezamikurire z’abana bato mu Karere ka Bugesera zifasha muri serivisi z’ubuzima, uburezi, isuku n’isukura, umutekano w’umwana no gukangura ubwonko bw’umwana.

Avuga ko izo serivisi zose zituma abana batagwingira, ntibagire imibereho mibi, ndetse zikanabafasha mu kubategura kumenyera imibereho yo ku ishuri.

Visi Meya Imanishimwe yongeyeho ko kugeza ubu mu Karere ka Bugesera igwingira riri ku ijanisha rya 20,1%.

Mu Karere ka Bugesera habarurwa ingo mbonezamikurire (ECDs) zigera 1843 zivuye kuri 751 zariho mu 2019. Muri izo harimo 10 zimaze kubakwa n’umuryango nterankunga wa Help a Child.

Umuyobozi Mukuru wa Help a Child mu Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude
Umuyobozi Mukuru wa Help a Child mu Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude

Umuyobozi Mukuru wa Help a Child mu Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko kugira ngo umwana akure neza bisaba uruhare rw’umubyeyi, kuko abanza akaba intangarugero, akita ku mwana we mbere na mbere.

Ati: “Ibi bikurikirwa no kumujyana ku rugo mbonezamikurire kugira no ahabwe ubundi bufasha busabwa ababyigiye. Icyo dusaba ababyeyi ni uko bakohereza abana bakaza hano”.

Urugo mbonezamukurire rwatashywe, rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 40Rwf ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo imiryango nka Help a Child, uwa African Evangelistic Enterprise Rwanda (AEE) ndetse n’Akarere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka