Bugesera: Aba DASSO basaniye abaturage batatu inzu bagabira n’undi umwe

Abagize urwego rwa DASSO bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, tariki 01 Ukwakira 2020 bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo gusanira abaturage batatu batishoboye bo mu Murenge wa Kamabuye muri Bugesera, nyuma bagabira n’undi umwe inka.

Ni muri gahunda yabo isanzwe yo kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, kuko aho muri Kamabuye si ho honyine bubakiye abatishoye. Mu minsi ishize bubakiye abandi bantu babiri batishoboye mu Murenge wa Juru ndetse n’abandi babiri mu Murenge wa Mareba nk’uko bisobanurwa na Bagambiki Donat, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Uko bikorwa dukorana n’ubuyobozi bw’umurenge, bakatubwira abantu bafite muri gahunda yabo bakeneye gusanirwa cyangwa kubakirwa binyuze mu muganda, natwe tukabigiramo uruhare dufatanyije n’abaturage,ni ibikorwa dusanzwe dukora kandi tuzakomeza gukora.”

Ati “Mu bo twasaniye uyu munsi harimo uwo twahomeye inzu, ariko tubona ko nta nzugi ziriho zikomeye ndetse n’amadirishya, ubu twiyemeje ko twe nka DASSO tugiye kwishakamo amafaranga tukamushyiriraho inzugi n’amadirishya bijyanye n’igihe kandi ibyo tuzabikora bitarenze uku kwezi k’Ukwakira. Nyuma dufatanyije n’abaturage tuzamwubakira igikoni kuko atekera hanze kandi ntibikwiriye. Naho ubundi tubiretse gutyo n’ubundi igikorwa nticyaba cyuzuye”.

Bagambiki Donat aganira n'abaturage
Bagambiki Donat aganira n’abaturage

Umwe mu baturage basaniwe inzu witwa Mukamana Beatha utuye mu Mudugudu wa Uwibiraro II, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye yavuze ko ashimira cyane urwego rwa DASSO, kuko bamufashije gusubiranya inzu ye, ubundi ngo yari itangiye guhomoka.

Yagize ati “N’ubundi, abaturage bari bamfashije binyuze mu muganda, barahoma cya cyondo cya mbere, ariko ntibiba bikomeye, uba ubona hari ahagaragara imyenge, biba bisaba gusubiranya, bakongera bagahoma, ariko ibyo sinabishobora bisaba amafaranga kandi ndi umukene cyane, gushaka uza guhoma asubiriza byasaba kumwishyura 2500Frw ku munsi, kandi sinayabona ndetse n’amazi ya hano aragoye ijerekeni imwe igura 200Frw.”

Yongeyeho ati “Ndashimira DASSO bamfashije gusubiranya inzu, ni nk’Imana yabazanye, nabonye bamwe muri bo babanza kuza kundeba bambwira ko bazansanira. Nabashimye kandi n’Imana ibyumve. Ubundi mba mu buzima bugoye, ngira indwara ikunda kumfata mu mutwe nkiruka ugasanga abaturage ni bo bangaruye mu rugo, ariko iyo ntarwaye njya gupagasa nkabona ibyo ntungisha abana banjye bane ndera jyenyine kandi nta n’ubundi bufasha mbona”.

Mukahame Leoncie avuga ko ashimira cyane urwego rwa DASSO mu Karere ka Bugesera,kuko bamugabiye inka mu 2018, nubwo ngo yabanje kugira ingorane yakwima ikaramburura ariko ngo ubu yarabyaye, ibyara inyana ari na yo yahawe Harerimana Viateur mu rwego rwo kumworoza na we. Mukahame yasigaranye imbyeyi kandi yizeye ko izabyara izindi kuko ubu imeze neza.

Harerimana Viateur wahawe inka na we atuye mu Mudugudu wa Uwibiraro II, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye, avuga ko ashimira cyane abamuhaye inka kuko ngo bamushumbushije. Ubundi ngo yari yarahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka’,nyuma aza kugira ibyago irapfa, ubu ngo hari hashize imyaka itatu nta nka agira.

Harerimana yagize ati "Ndishimye ni uko nabuze uko mbigira. Umuntu uguhaye inka burya ntako aba atakugize, nzayitaho, nzi kwahira nzayahirira, maze imere neza, nibyara abana bajye banywa amata, ikindi kandi izajya impa ifumbure mpinge neze, kuko n’ubundi ntunzwe n’isuka njyewe”.

Harerimana Viateur yishimiye inka yahawe
Harerimana Viateur yishimiye inka yahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka