Bugarama: Imiryango 14 yasenyewe n’imvura yiganjemo umuyaga

Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga mwinshi yaraye isenyeye imiryango 14 y’abatuye mu Murenge wa Muganza mu uherereye mu kibaya cya Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

abaturage barasaba ubuyobozi kubagoboka bakababonera aho kuba
abaturage barasaba ubuyobozi kubagoboka bakababonera aho kuba

Iyo mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018, yatumye bamwe bajya gucumbikisha ku nshuti abandi barara mu matongo.

Nyirabukeye Marigarita umwe muri abo basenyewe, avuga ko abatuye muri uwo murenge benshi usanga batishoboye.

Agira ati “Ivura yarakubye umuyaga uraza uratigisa uzamura ibiti n’amabati byose urajyana ujya kujugunya iriya mu misozi. Amabati twayabuze, ubu ndi hanze, nta kundi uku nyine mpagaze niko ndi, nta n’uburyo mfite bwo guhita nubaka.”

Abaturage bahangayikishijwe no kubura aho barambika umusaya kubera ibiza byabasenyeye
Abaturage bahangayikishijwe no kubura aho barambika umusaya kubera ibiza byabasenyeye

Ukwitegetse Marie we avuga ko inzu bayigumyemo n’ubwo yasakambutse, ati “Iri joro sinaharaye ariko ubu ndi buharere kubera ko n’ubundi kujya ngenda mbugana abana ni ikibazo.”

Aba baturage basaba leta ubufasha bushoboka bwose, cyane cyane bagafashwa kubakirwa izindi nzu.

Nsabimana Theogene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, avuga ko bari batangiye gushakira abaturage ubufasha bw’ibanze nk’amabati ariko ntabizeza igihe bizabagereraho.

Ati “Tugiye kubakorera ubuvugizi ikizaboneka tuzakibagezaho. Ntabyo kuvuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi.”

Ayo mazu yasenywe n’ibiza n’ubundi bigaragara ko yari asanzwe adafatika.

Iyo nzu ni imwe mu zasakambuwe n'inkubi y'umuyaga
Iyo nzu ni imwe mu zasakambuwe n’inkubi y’umuyaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka