Bubakiwe Biogaz zirapfa babura abatekinisiye bo kuzisana

Bamwe mu baturage bubakiwe Biogaz mu Karere ka Nyagatare bavuga ko zapfuye bakabura abazisana, abandi batandatu bo bakaba bavuga ko batazi uko bazabona amafaranga yabo bishyuye ntibazubakirwe.

Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana
Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana

Guhera mu mwaka wa 2011 uturere twose wasangaga mu mihigo yatwo harimo uwa Biogaz, imwe ikaba yari ifite agaciro k’ibihumbi 600, umuturage akishyura ibihumbi 300 andi akishyurwa na Leta.

Mirenge Désiré wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko yubakiwe Biogaz ebyiri ariko hashize hafi imyaka ibiri zipfuye yiyambaza ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere ariko ngo uzikora yarabuze burundu ararekera.

Avuga ko igihombo yagize ari uko yari yizeye kubona ibicanwa atavunitse bikarangira abibuze kuko ngo inkwi zigoye kuzibona.

Ati “Ebyiri zombi zarapfuye nabuze umutekinisiye, nabajije ku Murenge no ku Karere nta gisubizo nabonye biri aho ndabireba gusa. Igihombo nagize se ko twazifashishaga mu guteka none bikaba byarapfuye kandi n’inkwi zarabuze.”

Uretse abo zapfuye, hari n’abandi baturage batandatu bishyuye amafaranga yo kuzubakirwa ndetse bashaka n’ibikoresho ariko barategereza baraheba.

Kalisa Zainab wo mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe avuga ko umufasha we yitabye Imana amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 300 ndetse n’ibikoresho bisabwa byose bihari.

Avuga ko amaze imyaka igera kuri itanu ategereje kubakirwa Biogas ariko ngo yarahebye. Avuga ko atazi aho azabariza amafaranga batanze.

Agira ati “Baratubwiraga ngo bazaza kubikora turaheba, wo kabyara we, watugirira ubuntu wankurikiranira amafaranga yacu bakayansubiza kuko ntacyo byamariye. Erega abaturage turahomba tugaceceka none se uwakagize icyo agukorera ko ari we ukurya! Ungiriye ubuntu wankurikiranira amafaranga ukaba ubaye umwana wanjye ukaba n’inshuti.”

Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha
Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko ikibazo cya Biogaz zapfuye gihari ariko atari abizi ko hari n’abishyuye ntibazubakirwe.

Avuga ko abatarubakiwe babaza uturere kuko ari two twamenyaga rwiyemezamirimo wahawe isoko.

Naho ku zapfuye hakabura abazikora, avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko habonetse abazi kuzikora begereye abaturage aho kuba kompanyi.

Ati “Ibintu bya Biogaz biba muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ni na bo bashyiraho abazikora. Icyakora hari igihe bari bavuze ko bagomba gushyiraho abakozi bazo begereye abaturage. Bikozwe ni byo byafasha abaturage kuko rwose ikibazo kirahari.”

Mu Karere ka Nyagatare abaturage 402 ni bo bari bamaze kubakirwa Biogaz. Abandi batandatu bishyuye amafaranga ajyanye n’uruhare rwabo ndetse bashaka n’ibikoresho ariko ntibubakirwa ndetse ntibasubizwa n’amafaranga batanze.

Ubundi Biogaz yafashaga abaturage mu buryo bwo guteka ndetse no kubona urumuri mu nzu.

Kugira ngo umuturage yubakirwe Biogaz byamusabaga kuba afite nibura inka ebyiri kugira ngo abone amase n’amaganga yo gushyira mu kigega cyayo akavanga bigatanga umuriro n’urumuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko rwose ubu imishinga nk’iyi iba yizwe ite?
Ubu se igihugu cyazatera imbere gute? Imikorere nk’iyi ndababwira ntaho izatugeza!
Ibikorwa birimo ubujura bukabije!

Karama yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ariko rwose ubu imishinga nk’iyi iba yizwe ite?
Ubu se igihugu cyazatera imbere gute? Imikorere nk’iyi ndababwira ntaho izatugeza!
Ibikorwa birimo ubujura bukabije!

Karama yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka