Bruxelles: Abanyarwanda batangiye kwitegura kwakira Perezida Kagame

Abanyarwanda batuye i Burayi batangiye gukoranaho ngo bazahe ikaze Perezida Paul Kagame uzitabira inama izaba yiga ku iterambere ry’uwo mugabane.

Perezida yaherukaga guhura n'Abanyarwanda baba mu Bubiligi umwaka ushize
Perezida yaherukaga guhura n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi umwaka ushize

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ategerejwe muri iyo nama guhera ku itariki 5-6 Kamena 2018.

Mu itangazo umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi washyize ahagaragara, bagize bati "Muze duhure tumugaragarize (Kagame) ko dushyigikiye ibikorwa yakoreye igihugu (u Rwanda), agaciro yasubije Abanyarwanda no kwimika ubumwe bwa Afurika."

Perezida Kagame yaherukaga muri icyo gihuhu mu 2017, aho yari yitabiriye inama nk’iyo.Icyo gihe yayivuyemo yitabira igikorwa kizwi nka "Rwanda Day" cyari cyateguwe n’Abanyarwanda baba i Burayi,aho yaganiriye n’Abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda bagera ku 2.700.

Itangazo rihamagarira Abanyarwanda kuzaza kwakira Perezida Kagame
Itangazo rihamagarira Abanyarwanda kuzaza kwakira Perezida Kagame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka