Brig. Gen Gapfizi arashyingurwa kuri uyu wa gatanu
Brig Gen Dan Gapfizi waguye mu mpanuka y’imodoka tariki 25/06/2013 azashyingurwa kuwa Gatanu, tariki 28/06/2013 mu irimbi rya Gisirikare Kanombe; nk’uko tubikesha itangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umuhango wo gushyingura ni ku buryo bukurikira:
Saa 07h00-08h00: Gukura umurambo mu buruhukiro, bakawujyana mu rugo rwa Nyakwigendera ku Kicukiro (Kagarama).
Saa 08h00-11h00: Gusezera bwa nyuma umurambo wa Nyakwigenda mu rugo mu Kagarama.
Saa 11h00-13h00: Amasengesho yo gusabira Nyakwigendera mu rusengero rw’ Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (i Remera).
Saa 13h00-14h00: Guherekeza Umurambo mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.
Kunamira Nyakwigendera birakomeza, kandi Ingabo z’u Rwanda zishimiye Abanyarwanda bose bakomeje kuba hafi umuryango wa Nyakwigendera Gen Dan Gapfizi n’Ingabo z’u Rwanda muri rusange muri ibi bihe by’akababaro.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ubuzima bwa Brig Gen Dan Gapfizi
Brig Gen Gapfizi yavutse mu mwaka wa 1957 avukira ahitwa Kabagari mu Ruhango ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. Ababyeyi be baje guhungira mu gihugu cya Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda, nyuma yaho yaje kujya mu gisilikare cya NRA aricyo gisilikare cya Uganda mu mwaka wa 1986.
Mbere y’uko yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi igihe zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari umwe mu basirikare bari bagize ingabo za Uganda, aho yari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni, akaba yaratwaraga imodoka zamuherekezaga.
Mu mwaka wa 1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, Brig. Gen. Dan Gapfizi, na we yari mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa, Gapfizi wari ufite ipeti rya majoro muri icyo gihe, yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 yabarizwaga muri Camp Kigali.
Ari umuyobozi wa Batayo ya 101, Gapfizi yayoboye iyo Batayo kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu 1998, mu ntara y’Amajyaruguru. Mur’icyo gihe ingabo z’u Rwanda zari mu rugamba rwo kurwanya Abacengezi, Gen D Gapfizi muri icyo gihe nibwo yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Avuye mu Majyaruguru mu mwaka wa 1998 yerekeje mu byahoze ari Perefegitura za Butare, Gikongoro na Cyangugu, aho yashinzwe kuyobora Brigade ya 301, aho kandi ni ho yazamuriwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Colonel.
Mu kwaka wa 2004 kugeza mu 2008, uyu mugabo wari ufite uburambe mu gisirikare, yashinzwe kuyobora Brigade ya 204 yakoreraga muri Perefegitura ya Kibungo, ni na ho kandi yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Brigadier General.
Muri uwo mwaka kandi wa 2008 kugeza mu 2011, Gapfizi wari warabaye Brigadier General, yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Kabiri ya gisirikare yakoreraga ahahoze ari Kibungo.
Mu mwaka wa 2011, Gapfizi yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Mbere yakoreraga mu Mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba.
Mu mwaka wa 2012, Brig. Gen. Dan Gapfizi yagiye kuyobora Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo. Brig.Gen.Dan Gapfizi abo babanye bamubonaga nk’umusirikare w’umuhanga kandi witangira akazi.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
AFANDE WACU YARITANZE UKO BISHOBOKA KOSE,IMANA IMUHE IRUHUKO RIDSHIRA
Imana iruhuko ridashira kandi imuhe kuruhukira mu mahoro. imiryango asize ikomeze kwihangana.
AFANDE NIYIGENDERE IMANA IMWAKIRE MUBAYO KUKO IBYIBANZE YARAMAZE KUBIKORA GUSA YAKUNDAGA IGIHUGU CYEIT A NDIBUKA ATUBWIRA ATI ABO BAJYINGA NIBANGA KO MUHITA MUBAPIGE!!!!!
umuryangowe wihanganekomutatubwiye abanabe murakoze
Imana imuhe iruhuko ridashira
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA AFANDE WACU NTAZATUVA MUMITIMA.