Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ivuga ko uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen Freddy Sakama n’intumwa yari ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), n’ibigo bitandukanye by’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse bagirana ibiganiro bitandukanye.

Muri uru ruzinduko, baboneyeho umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse banasuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka