BRD yatanze miliyoni 30 zo kugura amabati y’abari mu nkambi ya Kiyanzi
Banki itsura amajyambere (BRD) yahaye Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) miliyoni mirongo itatu yo kugura amabati yo kubaka inzu z’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe.
Iki gikorwa cyabereye mu nkambi ya Kiyanzi tariki 30/11/2013 aho abakozi ba MIDIMAR hamwe n’abakozi ba BRD bakoreye umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo, bakaba bacukuye ibimoteri mu nkambi ya Kiyanzi mu rwego rwo kuhakorera isuku.
Umuyobozi wa BRD, Kanyankore Alexis, avuga ko baje mu nkambi ya Kiyanzi mu rwego rwo kwifatanya nabo kandi ngo biri muri gahunda yabo aho iyo bamaze kubona inyungu bahita bashaka ibindi bikorwa kugira ngo bafashe abantu batandukanye.

Uyu muyobozi yabwiye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ko bari kumwe kandi ko babazirikana. Amafaranga miliyoni 30 BRD yatanze azakoreshwa mu kubaka amazu azahabwa aba Banyarwanda mu turere dutandukanye aho kuba mu nkambi.
Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana, avuga ko biteguye kujyana aba Banyarwanda mu turere dutandukanye mu rwego rwo kubafasha kugira ngo babe babaho neza Minisiteri ikaba yakomeza kubakurikirana.

Mu nkambi ya Kiyanzi kugeza ubu habarizwa Abanyarwanda birukanaywe Tanzaniya bagera ku 3864 naho mu nkambi ya Rukara hari abagera ku 1613 naho abatashye mu miryango yabo bagera ku 8173. Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bose hamwe ni 13,650.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|