Bralirwa yasuye abarwayi muri CHUK ibifuriza umwaka mushya
Abakozi n’abayobozi ba Bralirwa basuye abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) babagenera ibikoresho byo kwifashisha mu isuku, banatera inkunga ibitaro amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Ubuyobozi bwa CHUK bwishimiye iki gikorwa ngarukamwaka, bwemeza ko Bralirwa ari bo bafatanyabikorwa ba mbere bakorana neza mu bandi bose, nk’uko byatangajwe na Dr. Theobald Hategekimana, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro ubwo bakiraga iyi nkunga kuri uyu wa kane tariki 18/12/2014.

Yavuze ko iyi nkunga uretse kugarurira ikizere abarwayi izanafasha ubuyobozi bw’ibitaro gukemura ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’abarwayi badafite ubushobozi.
Yagize ati “Benshi baraza ariko Bralirwa bari mu bantu bakomeye badufasha cyane, nabo baraza bagafata ibintu bakusanyije yaba ibikoresho by’isuku yaba amavuta n’amata y’abana. Noneho uyu munsi baduhaye na sheki ya miliyoni ebyiri.
Byose biri mu buryo bwo gufasha abarwayi bacu. Nk’ariya mafaranga hari abarwayi badashoboye kwishyura, bituma dushobora kwishyura fagitire zimwe ziba zarananiye kwishyura abarwayi dufite uburyo babihitamo tukabona abatishoboye cyane”.

Umuyobozi wa CHUK yavuze ko imwe mu miti n’ubuvuzi abarwayi bahivuriza bahabwa ari byo bituma rimwe na rimwe igiciro kizamuka kandi bakaba badashobora kubasubiza inyuma, bityo ugasanga umurwayi abuze amafaranga yo kwishyura rimwe na rimwe.
Abarwayi nabo ntibahishe uburyo bishimiye ko basuwe muri izi mpera z’umwaka, nk’uko umwe mu barwayi wahawe ibikoresho byo kwita ku mwana arwaje witwa Cecile Mukansonera yabitangaje.
Ati “Mbyakiranye umutima mwiza kuko nari mbikeneye mu byumweru bitatu mpamaze bizamfasha umwana wanjye ufite ikibazo cy’umutima”.

Jothanathan Hall, umuyobozi mukuru wa Bralirwa yatangaje ko mu myaka iyi sosiyete imaze mu Rwanda kuva mu 1974, bibanda buri gihe mu gufasha abaturage kandi bakagerageza no gufasha abaturage bababaye cyane cyane muri ibi bihe kwa muganga ho batabona ikiruhuko.



Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|