‘BPR Home Loan’, inguzanyo yagufasha kubona inzu yawe bwite

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yashyiriyeho abakiriya bayo inguzanyo yise ‘BPR Home Loan’, igamije kubafasha gutunga inzu zabo bwite.

Inguzanyo ya BPR Home Loan yagufasha kubona inzu yawe bwite
Inguzanyo ya BPR Home Loan yagufasha kubona inzu yawe bwite

Ni inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire, kuko yishyurwa kugera ku myaka 25, bitandukanye na mbere aho inguzanyo nk’iyo yishyurwaga kugera ku myaka 20 gusa. Ibi byorohereza abakiliya bayihawe, kuko bishyura amafaranga make make buri kwezi, bigatuma babasha kugira indi mishinga bakora ibateza imbere.

Iyo nguzanyo kandi yishyurwa ku nyungu ntoya cyane ya 14.5%, ivuye kuri 16.5%.

Iyo nguzanyo ishobora kugufasha kwiyubakira inzu nshyashya, cyangwa se ukaba ushobora kugura inzu yubatse, ugatandukana n’ubukode bwa buri kwezi.

Iyi nguzanyo ya ‘BPR Home Loan’, ije ari igisubizo ku bantu benshi bamara imyaka n’imyaka bakora amanywa n’ijoro, bizigamira ngo bagere ku nzozi zo gutunga inzu zitwa izabo ariko ntibibakundire.

Muri iki gihe kubona ubushobozi bwo kubaka inzu haba mu Mujyi wa Kigali, mu nkengero cyangwa se n’ahandi mu gihugu ntibyoroshye.

Benshi biganjemo n’abakorera umushahara wa buri kwezi baracyahangayikishijwe no kwishyura ubukode bwa buri kwezi, nyamara bafite inzozi z’uko igihe kimwe bashobora kuzagira aho bita iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turifuza inguzanyo yokubaka inzu

Claire yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Turifuza inguzanyo yokubaka inzu

Claire yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

BPR musiragiza abaclients rimwe ugasanga ibyo mwavuze ntibibaho

Alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Bjr,

muduhe amakuru arambuye cg muturangire aho twayakura kuko iyi messaga ni sawa cyane.

Murakoze

pade yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

MWIRIWE AMAKURU ARAMBUYE UMUNTU YAYABONA GUTE AYISHAKA MUBURYO BWIHUSE

UMUHETOWUMUKUNZI JEANLUC yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka